Abasore b’ibigango [B-KGL] basuye banagenera inkunga abamugariye ku rugamba – AMAFOTO

Abasore b’ibigango bazwi ku izina rya BodyGuard Kigali [B-KGL] bamaze kumenyerwa mu bitaramo binyuranye barindamo umutekano, basuye ndetse banagenera inkunga abari ingabo bamugariye ku rugamba ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi Magana inani.

B-KGL ni kompanyi y’abasore b’ibigango(Bouncers) bamaze kumenyekana cyane mu Rwanda mu mwuga wo gucunga umutekano bakoresheje imbaraga z’umubiri n’igihagararo cyabo mu birori bitandukanye bihuriyemo ibyamamare.Bakaba bakunze kugaragara cyane mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2018 nibwo abagize B-KGL basuye umudugudu utuyemo abitangiye igihugu bakamugarira ku rugamba rwo kubohora u Rwanda kuva muri 1990 kugera 1994. Ni umudugudu uherereye i Kanombe mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Kanimba Bosco uzwi cyane ku izina rya Boss akaba ari na we ukuriye B-KGL yatangaje ko bashatse kwifatanya n’abamugariye ku rugamba ngo babereke ko batari bonyine ndetse ko bazirikana uruhare bagize mu kubohora igihugu ubwo bari bakiri abasore bangana nabo.

Komiseri Fred Nyamurangwa wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero (RDRC) muri uyu muhango, yashimiye cyane abagize B-KGL. Yavuze ko impano nkiyo bageneye abamugariye ku rugamba bayishyira mu bikorwa binyuranye byo gufasha abamugariye ku rugamba aho bari mu Turere dutandukanye tw’igihugu cyane cyane mu kububakira aho baba.

Yagize ati " …Ndashimira abo muri B-KGL batanze inkunga yabo…Umuntu uguha miliyoni na Magana inani , hafi miliyoni ebyiri, aba yagutekereje cyane...Hari benshi bumva ko byari ngombwa kubohora igihugu cyacu, ariko guha agaciro ababuze ingingo zabo z’umubiri hari benshi batabitekereza. Mwe rero kuba mwabitekereje turabibashimiye cyane …mu minsi iri imbere aho tuzerekeza impano baduhaye, tuzabahamagara bajye kureba ibikorwa twayishyizemo …

Impano yose tubonye , turashaka mu kuyinjiza mu kubabonera amacumbi kuko icumbi ni ikintu gikomeye cyane …"

Yasoje ashimira ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu budahwema kuba hafi ya uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero (RDRC). Yabwiye abo muri B-KGL ko nabo binjiye mu bafatanyabikorwa ba RDRC.

Col.Ruzibiza James waje ahagarariye Minisitiri w’ingabo , Gen.James Kabarebe na we yashimiye abagize B-KGL ndetse ababwira ko na Minisitiri Kabarebe yamubatumyeho ngo abashimire.

Yagize ati " Nabashimiye kuba mwasubije amaso inyuma mukibuka abantu bakoze ibikorwa mutaravuka cyangwa se mwaravutse mufite imyaka mike …Minisitiri w’ingabo yantumye ngo arabashimiye cyane."

Yasabye kandi abamugariye ku rugamba kujya babyaza umusaruro inkunga yose bahabwa ndetse banatekereza ku gihe kizaza.

Yagize ati " Inkunga yose bazajya babaha muzajye muyibonamo kuyibyaza umusaruro mu gihe cya none n’ikizaza…Mukayibyaza inyungu mu gihe cya none n’igihe kizaza…

B-KGL, ubwo mufashe iyi ntambwe, muzajye mugenda mukangurira n’abandi bataragira iki gitekerezo. Mubabwire muti nyamara iriya kaburimbo muri kugendaho , hari abandi bantu bayiharaniye. Mubabwire muti ya profit (inyungu) mwabonye muri ya kompanyi yanyu mumenye ko hariya hari abantu batakaje ingingo zabo kugira ngo mube mugeze aha…"

Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero (RDRC) itangaza ko mu Rwanda hose hari abamugariye ku rugamba bagera kuri 4000. Hamaze kubakirwa amazu abagera kuri 2000.

Bitewe n’ubumuga bagiriye ku rugamba, bagiye bagabanywa mu byiciro ari nabyo bigenderwaho bagenerwa inkunga. Abari mu cyiciro cya mbere bahabwa 50.000 FRW ku kwezi, bakubakirwa , bakanavuzwa ubuzima bwabo bwose. Abari mu cyiciro cya 2, bahabwa 35.000 FRW ku kwezi, bakubakirwa ndetse bakanavuzwa ubuzima bwose. Abari mu cyiciro cya 3 bahabwa 25.000 FRW ku kwezi, bakanahabwa ubwisungane mu kwivuza. Abari mu cyiciro cya 4 bo bahabwa 20.000 FRW ku kwezi, bagahabwa n’ubwisungane mu kwivuza.

Komiseri Fred Nyamurangwa yabwiye abanyamakuru ko ibyiciro byashyizweho hagendewe ku bushobozi bw’igihugu bwari buhari ariko ngo uko ubushobozi bw’igihugu bugenda bwiyongera ,bazakora ubuvugizi, inkunga ibe yakongerwa.

Ati " ...bagize n’imiryango , ubundi twabikoze bataragira imiryango. Aho bubakiye bakagira ingo, bagize inshingano zitandukanye. Urumva afite umugore, yongeyeho abana ...50.000 FRW biba bidashobora kubatunga ariko kandi ubuvugizi buzakomeza kugira ngo twongere ubushobozi."

Yagize n’icyo asaba Abanyarwanda bafite ubushobozi. Ati " Izindi ngeri z’abanyarwanda icyo tubasaba , ni ukumenya agaciro k’aba bari ingabo bamugariye ku rugamba ...kuba twicaye mu mutekano nk’uyu w’igihugu cyacu , kuba turi mu mahoro asesuye , ni uko hari ibitambo. Hari abatanze ubuzima bwabo. Tukaba dushishikariza abafite ubushobozi, abafite urukundo , bakumva ko bahaye agaciro igikorwa bakoze, kuba bakwishyira hamwe bakiyemeza kuba bakora igikorwa nkiki B-KGL ikoze."

Muri B-KGL harimo n’abakobwa

Bahageze batangira gufasha abamugariye ku rugamba kugera mu cyumba cy’inama

...nkuko basanzwe babikora, bahise bitoramo ababa bahagaze ku muryango bacunga umutekano

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyarugunga atanga ikaze ku bagize B-KGL

Retired Major Gasangwa , umujyanama wa B-KGL

Bamwe mu bagize B-KGL

Kanimba Bosco ukuriye itsinda rya B-KGL

Ndekezi John ukuriye abari ingabo bamugariye ku rugamba yashimye inkunga B-KGL yabageneye

Basabanye bashyiraho na ’Morale’

Komiseri Fred Nyamurangwa

Col. Ruzibiza yashimiye B-KGL bazirikanye ibikorwa by’abahoze ari ingabo bakoze bo bakiri bato cyangwa bamwe muribo bataravuka

Bafashe ifoto y’urwibutso

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo