MU MAFOTO: Uko byari byifashe mu bukwe bw’umunyamakuru Nepo wa City Radio na Liliane Uwase

Dusabimana Ishimwe Jean Nepo ukorera City Radio mu mikino yasabye ndetse basezerana imbere y’Imana na Uwase Liliane bamaze imyaka itanu bakundana.

Ubukwe bwabo bwabaye kuri iki Cyumweru yariki 14 Nyakanga 2019. Bari basezeranye mu mategeko tariki 13 Kamena 2019 mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimironko.

Basezeraniye mu rusengero rw’Abadivantisite rw’i Remera , nyuma abatumiwe bakirirwa muri Salle ya NPC.
Nepo amaze umwaka umwe akorera City Radio yerekejeho avuye kuri Radio Salus yo mu Majyepfo. Amenyerewe mu makuru y’imikino cyane cyane ariko akaba azwi mu kogeza imipira. Akorera kandi Televiziyo ya BTN nabwo mu makuru y’imikino.

Nyuma yo gusezerana na Uwase , Nepo yatangarije Rwandamagazine.com ko yishimiye cyane intambwe yateye. Ngo guhitamo kubana na Liliane yabitewe n’imico ye myiza igeretseho gukunda gusenga.

Ati " Ndashimira Imana itumye ntera iyi ntambwe. Ni ikintu gikomeye gukundana n’umuntu, mukaniyemeza kubana akaramata. Liliane ni umukobwa ubona ufite imico myiza, utuje ariko akarusho akaba ari umuntu wubaha cyane Imana ndetse akaba akunda kuyisenga. "

Avuga uko bamenyanye , Nepo yavuze ko bamenyanye bose batashye ubukwe, urukundo rushibukira aho.

Ati " Guhura kwacu kwabereye mu bukwe bwa mugenzi wacu. We yari yambariye uwo muntu , njye ni muri Serivisi. Ubwo twari mu nama y’ubukwe, nibwo namwegereye, ndamuganiriza bisanzwe, turibwirana, nyuma bikomeza gutyo, ngera nubwo musaba urukundo nubwo kunyemerera bitahise byoroha kuko ’Yego’ nayitegereje igihe, abona kunyemerera."

Gushinga Urugo, Nepo avuga ko bizamufasha cyane mu mwuga we w’itangazamakuru kuko ngo bizamuha gutuza kurushaho no kurushaho gukorana intego ihamye akorera umuryango we.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Niyonsaba Michel Vincent

    nukuri imana ikunda umuryango Nepo na Liliane imana yiteguye kubana namwe m,ubuzima bushya mutangiye muzagure umuryango nyarwanda mubyara ubitsina byombi muzahoze amata k,uruhimbi

    - 30/08/2019 - 07:46
Tanga Igitekerezo