Umunyamakuru Nepo wa City Radio yasezeranye na Liliane bamenyaniye mu bukwe (PHOTO+VIDEO)

Dusabimana Ishimwe Jean Nepo ukorera City Radio mu mikino yasezeranye imbere y’amategeko na Uwase Liliane bamaze imyaka itanu bakundana.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2019 mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimironko. Basezeranyijwe na Mapambano Nyiridandi , umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko.

Nepo amaze umwaka umwe akorera City Radio yerekejeho avuye kuri Radio Salus yo mu Majyepfo. Amenyerewe mu makuru y’imikino cyane cyane ariko akaba azwi mu kogeza imipira. Akorera kandi Televiziyo ya BTN nabwo mu makuru y’imikino.

Nyuma yo gusezerana na Uwase , Nepo yatangarije Rwandamagazine.com ko yishimiye cyane intambwe yateye. Ngo guhitamo kubana na Liliane yabitewe n’imico ye myiza igeretseho gukunda gusenga.

Ati " Ndashimira Imana itumye ntera iyi ntambwe. Ni ikintu gikomeye gukundana n’umuntu, mukaniyemeza kubana akaramata. Liliane ni umukobwa ubona ufite imico myiza, utuje ariko akarusho akaba ari umuntu wubaha cyane Imana ndetse akaba akunda kuyisenga. "

Avuga uko bamenyanye , Nepo yavuze ko bamenyanye bose batashye ubukwe, urukundo rushibukira aho.

Ati " Guhura kwacu kwabereye mu bukwe bwa mugenzi wacu. We yari yambariye uwo muntu , njye ni muri Serivisi. Ubwo twari mu nama y’ubukwe, nibwo namwegereye, ndamuganiriza bisanzwe, turibwirana, nyuma bikomeza gutyo, ngera nubwo musaba urukundo nubwo kunyemerera bitahise byoroha kuko ’Yego’ nayitegereje igihe, abona kunyemerera."

Gushinga Urugo, Nepo avuga ko bizamufasha cyane mu mwuga we w’itangazamakuru kuko ngo bizamuha gutuza kurushaho no kurushaho gukorana intego ihamye akorera umuryango we.

Gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe tariki 14 Nyakanga 2019 mu rusengero rw’Abadivantisite rw’i Remera , nyuma abatumiwe bazakirirwe muri Salle ya NPC.

Nepo umenyerewe kuri City Radio cyane cyane mu kogeza imipira

Uwase Liliane

Ibi nibyo bita kurebana akana ko mu jisho

Barahiriye kuzabana uko amategeko abiteganya

Mapambano Nyiridandi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko niwe wabasezeranyije

Umubyeyi wa Liliane

Ababyeyi babifurije urugo ruhire

Ni umunsi uba ari uw’amateka

PHOTO: Kayitera Egide

VIDEO: Hakizimana Michel

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo