Umukino wa Rayon Sports na Musanze FC Ushobora kwimurwa

Umukino wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda (PNL) wari buhurize ikipe ya Rayon Sports na Musanze FC kuri Stade Muhanga ushobora kwimurirwa umunsi nyuma y’aho Rayon Sports yari buwakire imenyesherejwe ko icyo kibuga ku matariki ya “20-21/01/2023 hazaberamo ibindi bikorwa.”

Mu ibaruwa- Rwandamagazine.com ifitiye kopi -yandikiwe Perezida wa Rayon Sports igashyirwaho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, bwana BIZUMUREMYI Al Bashir, yamenyesheje Rayon Sports ko “yemerewe gukoresha Stade-Muhanga”.

Ni nyuma y’aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Akarere ka Muhanga ku wa 03 Mutarama 2023 butira ikibuga cya Stade-Muhanga kugira ngo iyi kipe izahakirire imikino y’amarushanwa izakina.

Umunyamabanga w’Akarere ka Muhanga amenyesha Rayon Sports ko ihawe uburenganzira bwo kuzakoresha Stade-Muhanga usibye ku matariki ya 20-21/01/2023 hazaberamo ibindi bikorwa.

Rayon Sports n’andi makipe yasabye kwakirira yabwiwe ko izajya ibanza kwishyura amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000FRW) ku munsi nk’uko byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga kandi ikerekana inyemezabwishyu amasaha 48 mbere yo gukoresha Stade.

Rayon kandi yanasabwe kuzajya ibanza kuvugana na FERWAFA kugira ngo itazahuza n’andi makipe akoresha iki kibuga haba mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Ibi bisobanuye ko umukino Rayon Sports yateganyaga kuzakirira ku kibuga cya Stade-Muhanga ku ya 21 Mutarama ushobora kwimurwa. Ni umukino ubanza mu yo kwishyura ya PNL y’umwaka wa 2022-2023.

Mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Ubworoherane Musanze FC yatsinze 2-0.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo