Ulimwengu yahawe numero 7 yari isanzwe yambarwa na Caleb [AMAFOTO]

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yasinye umwaka n’igice akinira Rayon Sports ndetse yahise ahabwa numero 7 yari isanzwe yambarwa na Bimenyimana Bon Fils Caleb aje gusimbura.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, Jules Ulimwengu yahuye na Visi Perezida wa Rayon Sports basinye amasezerano ndetse ahita ahabwa numero 7.

Ulimwengu yatangarije Rwandamagazine.com ko asanzwe akunda numero 7 bityo bikaba byarahuriranye n’uko Caleb yamaze kugenda. Abajijwe niba nta gihunga bimuteye kuba agiye kwambara numero yari isanzwe yambarwa na Caleb wari umaze kubaka izina rikomeye mu bafana ba Rayon Sports, Ulimwengu yavuze ko nta gihunga na mba afite.

Ati " Nsanzwe nkunda numero 7. Iyo nsanga Caleb agihari nari gusaba numero 6 cyangwa indi ariko kuba nabonye 7 ni ibintu nishimiye. Kuba yambarwaga na Caleb ntabwo binteye igihunga, ahubwo niteguye gukora cyane ngo mfashe ikipe yanjye ya Rayon Sports kugera ku byiza byinshi."

Ulimwengu yageze mu Rwanda ku isaha ya saa moya z’umugoroba zo kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019.

Uyu mukinnyi yitezweho kuziba icyuho cya Bimenyimana Bonfls Caleb werekeje muri Riga FC yo muri Latvia.

Ulimwengu azakinira Rayon Sports mu mwaka n’igice uri imbere. Yatsindiye Sunrise FC ibitego 9 mu mikino 14 yabakiniye mu mwaka we wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda. Ulimwengu azaba afatanya n’umunya-Ghana Michale Sarpong n’umunya-Brazil Raphael Da Silva mu busatirizi bwa Rayon Sports.

Ulimwengu yasinyiye gukinira Rayon Sports umwaka n’igice uri imbere

Muhirwa Frederic, Visi Perezida wa Rayon Sports niwe wasinye ku ruhande rw’ubuyobozi

Ulimwengu ngo nta gihunga atewe na numero 7

Inkuru bijyanye :

Nje gutanga ibyo mfite byose kuri Rayon Sports - Jules Ulimwengu

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo