Nje gutanga ibyo mfite byose kuri Rayon Sports - Jules Ulimwengu

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Jules Ulimwengu avuga ko aje kwitanga no gukinana imbaraga agatanga ibyo afite byose kuri Rayon Sports afatanyije na bagenzi be. Ngo amenyereye igitutu cy’abafana ndetse ngo yizeye gukora neza.

Ahagana saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019 nibwo Jules Ulimwengu yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali avuye i Bujumbura mu Burundi. Jules Ulimwengu avuye muri Niger mu ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abatarengeje imyaka 20 yakinaga CAN U-20 ikomeje muri Niger. Ikipe y’Uburundi ntiyabashije kurenga amajonjora y’ibanze.

Ku kibuga cy’indege, Jules Ulimwengu yakiriwe ku kibuga cy’indege na Kamayirese Jean D’Amour ushinzwe imyinjirize ku mikino Rayon Sports yakiriye na Muhawenimana Jean Claude, Perezida w’abafana ba Rayon Sports.

Yatangarije abanyamakuru ko aje yiteguye gutanga ibyo afite byose akitwara neza. Ku kibazo cyari cyavuzwe hagati ya Les Jeunes Athletiques yamureze na Sunrise FC avuyemo, yavuze ko amakipe yombi ari kubiganiraho bityo ko bitazamubera imbogamizi ku gukinira Rayon Sports.

Abajijwe niba azabasha gusimbura Caleb ndetse no kubasha gukinira ku gitutu cy’abafana, Ulimwengu yavuze ko asanzwe akimenyereye bitewe n’amakipe yagiye anyuramo.

Ati " Nzakina mfatanyije na bagenzi banjye, bizagenda neza. Nje gukina n’imbaraga mfite zose ngo ntange umusaruro abafana ba Rayon Sports bantegerejeho.

Sibwo bwa mbere nkinnye mu ikipe y’abafana. Nakinnye muri Vital’o, nakinnye muri LLB Acadmique. Ni ikipe z’abafana kandi zihatanira ibikombe. Igitutu cy’abafana ndakimenyereye."

Abijijwe icyo yabwira abafana ba Rayon Sports, Ulimengu yagize ati " Ndabakunda, kandi nje gukorana imbaraga. Abafana nibadushyigikira , tuzakora ibyiza."

Uyu mukinnyi yitezweho kuziba icyuho cya Bimenyimana Bonfls Caleb werekeje muri Riga FC yo muri Latvia.

Ulimwengu azakinira Rayon Sports mu mwaka n’igice uri imbere. Yatsindiye Sunrise FC ibitego 9 mu mikino 14 yabakiniye mu mwaka we wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda. Ulimwengu azaba afatanya n’umunya-Ghana Michale Sarpong n’umunya-Brazil Raphael Da Silva mu busatirizi bwa Rayon Sports.

Kuri uyu wa Gatanu kuri Stade ya Nyanza hateganyijwe umukino wa gicuti hagati ya Rayon Sports na AS Muhanga, umukino uzabera i Nyanza.

Mu myitozo ya nyuma ya Rayon Sports yo gutegura uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko yifuza gukinisha Jules Ulimwengu kuri uwo mukino kugira ngo amenyerane na bagenzi be.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • UWIHOREYE Jean Joram 7e av/ MUGANZA

    KAZE NEZA URISANGA. GERA IKIRENGE MUCYA ABAKUBANJIRIJE! NTUGASITARE BA INTWALI MU RAYON UHISEMO NEZA TUKWAKIRIJE YOMBI.

    - 14/02/2019 - 21:31
Tanga Igitekerezo