Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu mu Nzove ku kibuga cya Rayon sports yubakiwe n’umuterankunga wayo, Rayon sports y’abagore yamurikiye abafana n’ubuyobozi bwa Skol igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya 2 iherutse kwegukana.
Ni umuhango wari witabiriwe n’abafana ba Rayon sports, abayobozi bayo batandukanye ndetse n’umuyobozi w’umuhanga rwa Skol mu Rwanda Ivan Wullfaert.
Muri uyu muhango kandi, ikipe ya Rayon sports y’abagore yari yaserutse mu myambaro mishya ubona ko bari barimbiye Uyu muhango, banashyikirijwe ibihembo bitandukanye kuri buri mukinnyi utibagiwe n’abatoza babo yewe n’abaganga.
Ikipe ya Rayon sports kandi yashyikirijwe Impapuro mpesha mafaranga (Dummy cheque) z’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 8 yari yaremerewe n’umuterankunga ko igihe cyose bazaba begukanye shampiyona bazahabwa miliyoni 5 naho bagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro bagahabwa miliyoni 3 kandi bakaba barakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro gusa bakaza kuhatsindirwa na As Kigali kuri penaliti nyuma y’umukino kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Kuri aya miliyoni 8 bahawe kandi bari baremerewe n’umuterankunga wabo, hiyongereyeho miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu (4.500.000) bahawe na federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.
Ayo akaba arimo miliyoni 3 bahawe nyuma yo kwegukana igikombe mu cyiciro cya 2 ndetse na miliyoni imwe n’igice yabahaye kuko babaye aba 2 mu gikombe cy’amahoro.
Rayon sports iciye agahigo ko kuba ikipe y’abagore itangijwe igahita itwara igikombe cya Shampiyona mu cyiciro cya 2 igahita inazamuka mu cyiciro cya mbere uwo mwaka ndetse ikanakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.
Ikipe ya Rayon sports yashinzwe mu kwezi kwa cyenda (Nzeri) umwaka ushize wa 2022 itangirana abakinnyi bacye ariko biganjemo abari basanzwe bakina mu kiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yewe iyi kipe yari yarambutse n’imipaka kuko muri abo bakinnyi harimo nabavuye hanze y’u Rwanda barimo nka Judith Atieno ukomoka muri Kenya.
Muri uyu muhango kandi hanahembwe abakinnyi bitwaye neza mu kwezi kwa kane (Mata)
Mu bahungu igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezinkwa Mata cyegukanywe na Héritier Nzinga Luvumbu ahigitse abarimo Musa Essenu na Willy Essomba Onana naho mu cyiciro cy’abagore igihembo gihabwa Imanizabayo Florence wari uhatanye na Sifa na Rosine bahimba Mbappe.
Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports niwe waje gutanga ibi bihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu kwezi kwa Mata
Nzinga Hertier Luvumbu niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Mata muri Rayon Sports. Ni igihembo yari ahataniye na Onana ndetse na Musa Esenu
Niba uri mu Mujyi wa Musanze , ukaba ukeneye iduka ryakwambika ukaberwa, gana Gogo Fashion Boutique. Bagira imyambaro myiza kandi ku giciro cyiza,
Gogo Fashion Boutique iherereye mu Mujyi wa Musanze, mu Ibereshi rya II utaragera ku Musigiti, icuruza imyambaro itandukanye irimo iy’abagabo n’abagore ndetse n’urubyiruko.
Ukeneye kugurira muri Gogo Fashion Boutique cyangwa ibindi bisobanuro ku buryo ushobora kubonamo imyambaro ivuye muri iri duka, wahamagara 0785678821.
Imanizabayo Florence niwe wegukanye igihembo cy’ukwezi kwa Mata mu ikipe y’abagore. Yari ahatanye Sifa na Rosine bahimba Mbappe
Buri mukinnyi wese mu ikipe y’abagore ya Rayon Sports yahawe igikapu cyarimo ibikoresho bagenewe n’uruganda rwa Skol
Khalim Tuyishimire, umwe mu bayobozi muri Skol niwe wayoboye uyu muhango
Nonde Mohamed utoza Rayon Sports WFC na kapiteni wayo Andersen nibo bazanye iki gikombe
Bagishyikirije umuyobozi wa Skol ndetse na Perezida wa Rayon Sports nabo bajya kukimurikira abafana
Gutwara igikombe cy’icyiciro cya kabiri, iyi kipe yari yemerewe na Skol Miliyoni 5 FRW
Kuba barageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro bahawe Miliyoni 3 FRW. Iyo nacyo bacyegukana bari guhabwa nabwo Miliyoni 5 FRW
Umuyobozi wa Skol na Perezida wa Rayon Sports nibo batangije amarushanwa ya Kicker ari guhuza abafana
Perezida wa Rayon Sports yahise aza kwicarana n’abafana baraganira, bamugezaho ibitekerezo byafasha mu kurushaho kubaka ikipe
Haciye akanya n’umuyobozi wa Skol araza baraganira biratinda
Abegukanye icyiciro cya mbere cy’irushanwa rya Kicker ryateguwe na Skol bahembwe
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
Amafoto onana
Rayon