Iduka ryagutse, imyambaro igezweho...Ni IBISHYA GUSA MURI GOGO FASHION BOUTIQUE

Nyuma y’uko abagana Gogo Fashion Boutique bakomeje kuba benshi ndetse bagashima serivisi bahabwa, kuri ubu iri duka ricuruza imyambaro igezweho ryamaze kwagurwa ndetse bongeramo ibindi bishya bigezweho.

Gogo Fashion Boutique iherereye mu Mujyi wa Musanze, mu Ibereshi rya II utaragera ku Musigiti, icuruza imyambaro itandukanye irimo iy’abagabo n’abagore ndetse n’urubyiruko.

Ni ko bimeze kandi no ku bijyanye n’inkweto. Aha uhasanga ubwoko bwose bw’inkweto zigezweho zirimo izikunzwe cyane .

Hari amapantalo azwi nka "Jeans" n’amashati akunzwe n’urubyiruko, amasakoshe meza, ’complete z’abagore, inkweto z’abagabo n’abagore zigezweho zirimo iza "Airforce", Jordan, Adidas, Nike n’izindi.

Iri duka ricuruza imyenda yoroshye yo kwambara mu gihe cy’izuba cyangwa hashyushye ndetse n’iyo mu gihe cy’imvura n’ubukonje nk’imipira y’imbeho n’amakote.

Ukeneye kugurira muri Gogo Fashion Boutique cyangwa ibindi bisobanuro ku buryo ushobora kubonamo imyambaro ivuye muri iri duka, wahamagara 0785678821.

Gogo Fashion Boutique iragira iti "Nimuze mutugane, tubambike muberwe ku giciro cyiza. Ikaze, umukiliya ni umwami."

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo