Rukundo Patrick yeguye ku mwanya w’umubitsi wa Rayon Sports

Kuri uyu wa kabiri tariki 9 Nzeri 2025 , Rukundo Patrick wari umubitsi wa Rayon Sports yamaze kwegura kuri uyu mwanya.

Ni mu ibaruwa yandikiye Perezida wa Association Rayon Sports , Twagirayezu Thadee. Muri iyi baruwa Rwandamagazine.com ifitiye kopi, Rukundo Patrick yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite ndetse ngo n’iz’umuryango.

Ubwegure bwe buje bukurikira ubwa Ngoga Roger wari Visi Perezida wa kabiri weguye ku itariki 6 Nzeri 2025.

Aba bombi beguye nyuma y’inama y’Inteko Rusange Isanzwe ya Rayon Sports yabaye ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2025 I Serena Hotel i Kigali ikarangwa n’ibintu bitandukanye harimo abagiye bafata ijambo bakagira amarangamutima.

Muri iyo nama abanyamuryango bifuje ko mu gihe kitarenze amezi abiri hazategurwa inama y’Inteko Rusange idasanzwe kugira ngo hemezwe amategeko anononsoye y’Umuryango ndetse hanaganirirwemo ibitekerezo bitabonye umwanya wo kuvugwaho muri iyi nama.

Iyi nama bivugwa ko ari yo ishobora kuzafatirwamo umwanzuro wo kugena rumwe mu nzego ziyobora Rayon Sports (uruyobora association rukuriwe na Thadee Twagirayezu ndetse n’inama y’ubutegetsi iyobowe na Muvunyi Paul), ruzavaho nk’uko biheruka gusabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Mu kwezi k’Ugushyingo 2024 nibwo Patrick yari yatowe muri Komite iyoboye Rayon Sports. Yatoranywe na Twagirayezu Thadee nka Perezida, Muhirwa Prosper, Visi Perezida wa mbere ndetse na Ngoga Roger, Visi Perezida wa kabiri.

Muri iyo nama y’Inteko rusange ninabwo hatowe Muvunyi Paul nk’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports.

Uretse kuba umubitsi wa Rayon Sports mu myaka itandukanye, Rukundo Patrick yanabaye umuyobozi wa Komisiyo nkemurampaka muri Rayon Sports kuva muri 2020 kugeza tariki 18 Nzeri 2023 ubwo yeguraga kuri uwo mwanya nyuma yo kugaragara kuri Stade yambaye umwambaro wa APR FC bigateza impaka.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo