Rukundo Patrick wagaragaye mu mwambaro wa APR FC yeguye muri Komite ya Rayon Sports

Rukundo Patrick wayoboraga Komite nkemurampaka ya Rayon Sports yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’uko yagaragaye kuri Pele Stadium yambaye umwambaro wa APR FC ku mukino iyi kipe ya gisirikare yanganyijemo na Pyramids FC 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Hari mu ibaruwa yanditse kuri uyu wa mbere tariki 18 Nzeri 2023.

Rukundo Patrick asezeye kuri uyu mwanya yatorewe tariki 24 Ukwakira 2020 ubwo hatorwaga komite nshya iyoboye iyi kipe kuva icyo gihe kugeza ubu. Muri iyi komite yari kumwe na Kamali Mohammed (Uwungirije) na Rugamba Salvator(Umwanditsi).

Rukundo Patrick kandi yahoze ari umubitsi wa Rayon Sports muri Komite yayoborwaga na Gacinya Chance Dennis.

Rukundo Patrick wagaragaye mu mwambaro wa APR FC bigateza impaka

Ibaruwa Rukundo Patrick yanditse asezera

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo