Nyuma y’uko uruganda rwa Skol rugeneye Rayon Sports y’abagore ’agahimbazamusyi’ k’uburyo bakomeje kwitwara, Rayon Twifuza fan club nayo yageneye iyi kipe’ Prime’ yo kubatera ingabo mu bitugu ngo bakomeze kwitwara neza kugeza begukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.
Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024 ku Kimisagara aho basanzwe bakorera inama.
Kuko imikino ya shampiyona y’abagore yasubitswe kubera igikombe cy’Amahoro ikazasubukurwa mu byumeru bibiri, Rayon Twifuza yari yatumyeho Kana Ben Axella, umunyamabanga w’iyi kipe ngo abe ariwe baha iyo ’Prime’.
Axella yashimye cyane abagize Rayon Twifuza, ababwira ko ibikorwa nk’ibi bari gukorera Rayon Sports WFC aribyo bituma bakomeza kwitwara neza kandi abasezeranya ko batazabatenguha.
Mugenzi Daniel, Perezida wa Rayon Twifuza yavuze ko bazakomeza kubashyigikira kugeza begukanye igikombe cya Shampiyona.
Yavuze ko bakoze iki gikorwa ngo babonereho no gushishikariza bagenzi babo bo mu yandi ma fan clubs gushyigikira iyi kipe nk’uko badahwema gushyigikira ikipe y’abagabo.
Rayon Twifuza Fan club ibaye fan club ya kabiri ihaye ’Prime’ Rayon Sports WFC nyuma ya Gikundiro Forever yabikoze ubwo iyi kipe yari imaze gutsinda AS Kigali WFC 2-1 mu mukino wa shampiyona.
Rayon Sports WFC ni iya mbere n’amanota 37, AS Kigali WFC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34.
Rayon Twifuza imaze umwaka umwe ishinzwe. Iyoborwa na Mugenzi Daniel nka Perezida , Barahira niwe visi Perezida. Musonera Jean Claude na Innocente Emmanuel nibo bashinzwe ’Mobilisation’ ndetse ni bamwe mu bagize uruhare mu ishingwa ryayo.
Innocente Emmanuel bahimba Nono uri mu bagize uruhare mu ishingwa rya Rayon Twifuza
Bamwe mu bagize komite nyobozi ya Rayon Twifuza
Mugenzi Daniel, Perezida wa Rayon Twifuza
Babanje gufata umunota wo kwibuka umunyamuryango wabo uheruka kwitaba Imana
Axella yashimye cyane abagize Rayon Twifuza
Niyibigira Boniface ushinzwe ’Social’ muri Rayon Twifuza
Nshimiyimana Emmanuel bahimba Matic, ukuriye fan base ya Rayon Sports na we yari muri iki gikorwa
Musonera Jean Claude na Innocente Emmanuel nibo bashinzwe ’Mobilisation’ ndetse ni bamwe mu bagize uruhare mu ishingwa ryayo
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>