Skol yahaye Rayon Sports WFC agahimbazamusyi ko kwitwara neza (AMAFOTO)

Uruganda rwa Skol rwashimiye ikipe y’abagore ya Rayon Sports uko ikomeje kwitwara muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore, ibagenera Miliyoni eshatu z’agahimbazamusyi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024 ku cyicaro cy’uru ruganda mu Nzove. Abayobozi b’uru ruganda bakiriye ku meza ikipe yose na Staff ndetse na bamwe mu bafana b’Imena bayo.

Eric Gilson, Umuyobozi w’uru ruganda yabwiye iyi kipe ko babahaye ’Bonus’ y’uburyo bari kwitwara muri Shampiyona ndetse ngo nibanatwara igikombe hari akandi gahimbazamusyi bazahabwa. Yavuze ko ako bazajya babaha bitwaye neza kangana n’ako baha ikipe y’abagabo ya Rayon Sports.

Mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona mu mikino yo kwishyura, Rayon Sports WFC yari yatsinze AS Kigali 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere.

Rayon Sports WFC ni iya mbere n’amanota 37, AS Kigali WFC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34.

Eric Gilson, Umuyobozi wa SKOL niwe wabahaye ikaze , anaboneraho kubashimira uko bari kwitwara muri shampiyona

I bumoso hari Benurugo Emmilienne, umwe mu bayobozi bo muri Skol. I buryo hari Kana Ben Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports y’abagore wari uhagarariye ubuyobozi

Yababwiye ko nibatwara igikombe nabwo bahishiwe akandi gahimbazamusyi

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports na we yari muri uyu muhango

Uwambaye ishati y’umweru ni Emmanuel Laumonier ushinzwe ubucuruzi muri Skol

Ntawutayavugwa Ndagiwenimana Jean Baptiste umwe mu bafana bashyigikira cyane Rayon Sports y’abagore

PHOTO:RENZAHO CHHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo