Rayon Twifuza Fan Club yashimiwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports

Fan Club ya Rayon Twifuza yamaze gushimirwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kubw’umusanzu ungana na Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yatanze muri gahunda y’Ubururu bwacu, Agaciro kacu, abafana ba Rayon Sports basanzwe batangamo amafaranga ngo bashyigikire ubuyobozi bw’ikipe mu kugura abakinnyi.

Ni igikorwa bakoze hakiri kare kuko muri rusange Ubururu bwacu buzatangira mu minsi iri imbere kandi mu buryo buvuguruye nk’uko Nshimiyimana Emmanuel bita Matic, umuhuzabikorwa wa Fan Clubs za Rayon Sports yabitangarije Rwandamagazine.com

Matic yavuze ko uyu mwaka iki gikorwa kizaba cyagutse ku buryo buri mufana wa Rayon Sports wese kizamugeraho by’umwihariko n’abari mu mahanga bakazashyirirwaho uburyo bwabo burimo na GoFundMe n’ubundi bazamenyeshwa mu minsi ya vuba.

Matic na we yashimiye byimazeyo Rayon Twifuza avuga ko bo gahunda yabo bayikoze hakiri kare. Yemeje ko uyu mwaka bazakuramo arenga Miliyoni 100 FRW.

Ati " Ni uburyo bihaye bwo kuba babikuye mu nzira nka Rayon Twifuza kandi turabibashimira. Abandi nabo mu minsi ya vuba tuzabaha umurongo. Bizaba byihariye ku buryo bizagera kuri buri mufana wese wa Rayon Sports. Turateganya gukuramo arenga kuri Miliyoni 100."

Rayon Twifuza imaze imyaka itatu ishinzwe. Iyoborwa na Mugenzi Daniel nka Perezida. Barahira Evariste ni Visi Perezida wa mbere naho Muzungu Paul ni visi Perezida kabiri. Musonera Jean Claude niwe munyamabanga wa Rayon Twifuza.

Tariki 5 Kanama 2023 ubwo hizihizwaga umunsi wa Rayon Day, Rayon Twifuza yahawe igihembo hamwe n’izindi fan Clubs 16, nka Fan clubs zahize izindi mu kwitwara neza mu mwaka w’imikino ushize .

Batangiye batanga muri Rayon Sports umusanzu w’ibihumbi ijana ku kwezi. Ubu batanga umusanzu w’ibihumbi magana atatu.

Rayon Twifuza kandi izwiho gusura abakinnyi ba Rayon Sports cyane cyane abavunitse.Uwo baheruka gusura ni Fall Ngagne. Bagiye banasura abandi bakinnyi batandukanye barimo Samuel Ndizeye ubwo yari yari agikina muri Rayon Sports. Icyo gihe na we yari yarabazwe imvune. Banasuye kandi kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin.

Ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Rayon Twifuza babashimira

Abanyamuryango ba Rayon Twifuza ubwo basuraga Fall Ngagne nyuma yo kubagwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo