Kuri iki cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, baherekejwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, abagize Fan Club Rayon Twifuza basuye rutahizamu Fall Ngagne, bimukora ku mutima ndetse bagirana ibihe byiza.
Ni igikorwa bakoze ku gicamunsi. Basuye Fall Ngagne uheruka kubagwa, baba Fan Club ya Rayon Sports imusuye bwa mbere.
Bamusuye i Gikondo aho abana na Youssou Diagne, Omar Gning ndetse na Aziz Bassane. Khadime Ndiaye na we udatuye kure y’aho, yari yaje kumufasha kwakira aba bashyitsi, bakaba n’abafana babo mu gihe baba bari guhatana mu kibuga.
Kuko ibikorwa nk’ibi bikorwa bizwi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, akimenya iki gitekerezo, Twagirayezu Thadee yasabye abagize iyi fan club ko bazajya kumusura abaherekeje.
Umuyobozi wa Rayon Sports yabwiye Rwandamagazine.com ko nabo nk’ubuyobozi bakomeza kumuba hafi kuva abazwe kugeza ubu ariko ngo uruhare rw’abafana mu kumwereka urukundo rurakenewe cyane.
Yavuze ko uretse ko binamwereka urukundo abafana bamukunda , no kuzirikana akazi yakoze kugeza ubwo ubu akiri na rutahizamu uyoboye abandi nubwo yavunitse, ngo binamufasha kubona ibimwunganira mu burwayi bwe nk’imbuto, amata n’ibindi.
Uretse imbuto n’ibindi umurwayi akenera bamushyiriye, abagize Rayon Twifuza banamushyiriye ’enveloppe’ irimo amafaranga azajya yifashisha buri munsi.
Icyashimishije cyane abafana bo muri Rayon Twifuza ni ukubona Fall Ngagne ubu ari kugenda n’amaguru adakoresheje imbago. Ndetse banamusabye ko bifotozanya arabibemerera, buri umwe afata ifoto na we, amara umwanya ahagaze, icyaberetse ko ari koroherwa.
Rayon Twifuza imaze imyaka itatu ishinzwe. Iyoborwa na Mugenzi Daniel nka Perezida. Barahira Evariste ni Visi Perezida wa mbere naho Muzungu Paul ni visi Perezida kabiri. Musonera Jean Claude niwe munyamabanga wa Rayon Twifuza.
Tariki 5 Kanama 2023 ubwo hizihizwaga umunsi wa Rayon Day, Rayon Twifuza yahawe igihembo hamwe n’izindi fan Clubs 16, nka Fan clubs zahize izindi mu kwitwara neza mu mwaka w’imikino ushize .
Batangiye batanga muri Rayon Sports umusanzu w’ibihumbi ijana ku kwezi. Ubu batanga umusanzu w’ibihumbi magana atatu.
Uretse Fall Ngagne basuye, bagiye banasura abandi bakinnyi batandukanye barimo Samuel Ndizeye ubwo yari yari agikina muri Rayon Sports. Icyo gihe na we yari yarabazwe imvune. Banasuye kandi kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin.
/B_ART_COM>