Rayon Sports yatsinze Bugesera FC , shampiyona ihita isubikwa - AMAFOTO

Rayon Sports yatsinze Bugesera ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa Shampiyona. Shampiyona yahise isubikwa mu rwego rwo kwitegura imikino mpuzamahanga amakipe y’igihugu afite mu minsi iri imbere. Shampiyona izasubukurwa tariki 29 Ugushyingo 2018.

Ni umukino wakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018. Bugesera FC yaherukaga kunganya na Sunrise FC 1-1 , Rayon Sports yo yaherukaga gutsinda Gicumbi FC 3-0.

Mu mukino wahuje amakipe yombi muri Shampiyona ishize mu cyiciro cy’imikino yo ku ishyura wakiniwe kuri Stade ya Kigali tariki 28 Mata 2018, Rayon Sports yari yanyagiye Bugesera 5-0..

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite Muhire Kevin na Manishimwe Djabel bafite ibibazo by’uburwayi. Bukuru Christophe na Yannick Mukunzi nibo bahise bafata imyanya yabo bituma Niyonzima Olivier Sefu akina yegera imbere kurusha uko yari asanzwe akina. Bimenyimana Bon Fils Caleb nibo Rayon Sports yakinishaga bashaka ibitego.

Rayon Sports niyo yafunguye amazamu kuri Penaliti ku munota wa 26, nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Muhire Anicet bita Gasongo wasunitse Michael Sarpong mu rubuga rw’amahina, yinjizwa neza na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Rayon Sports yakomeje kurusha Bugesera, yaje kuyitsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu n’umutwe ku munota wa 42, kuri koruneri yari itewe na Eric Rutanga.

Ku munota wa 48 Rayon sports yabonye indi penaliti ku ikosa Caleb Bimenyimana yakorewe na Rucogoza Aimable Mambo ariko uyu rutahizamu w’Umurundi ayitera ku giti cy’izamu.

Ku munota wa 77, Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Bonfils Caleb, ku mupira yari ahawe na Niyonzima Olivier Sefu, umukino urangira Rayon Sports yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-0.

Nyuma y’uyu mukino, Caleb yahise agira ibitego 4 ayobora ba rutahizamu. Muhadjiri , Byiringiro Lague ba APR FC nabo bafite ibitego 3 ndetse na Michel Sarpong , Rayon Sports, Ndikumana Tresor wa Amagaju FC na Nizeyimana Djuma wa SC Kiyovu.

Gutsinda uyu mukino byashyize Rayon Sports ku mwanya wa 3 n’amanota 12 naho Bugesera FC yo ihita ijya ku mwanya wa 9 n’amanota 5. Gicumbi FC ifite inota 1 niyo yanyuma naho APR FC imaze gutsinda imikino 5 niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona Azam Rwanda Premier League 2018/2019.

Uko imikino yose y’umunsi wa 5 yagenze:

Ku wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018:

Etincelles FC 0-2 APR FC
Mukura VS 0-0 AS Kigali

Ku wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018

Gicumbi FC 2-3 Amagaju FC
Sunrise FC 2-1 SC Kiyovu

Ku wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018:

Espoir FC 1-0 Kirehe FC
Rayon Sports FC 3-0 Bugesera FC
AS Muhanga 0-0 Marines FC
Police FC 1-0 Musanze FC

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga :Bashunga Abouba, Iradukunda Eric, Manzi Thierry (C), Abdul Rwatubyaye, Rutanga Eric, Donkor Prosper Kuka, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Bukuru Christophe, Michael Sarpong na Bimenyimana Bonfils Caleb.

11 Bugesera FC yabanje mu kibuga :
Nsabimana Jean de Dieu, Nimubona Emery, Rucogoza Aimable Mambo, Muhire Anicet Gasongo, Ndabarasa Tresor, Nsengiyumva Idrissa, Bienvenue Mugenzi, Nzigamasabo Steve, Rucogoza Djihad, Samson Ikechuku, Kadogo Eric

Seninga Innocent utoza Bugesera FC

Robertinho, Ramazan na Djamal batoza Rayon Sports

Mbere y’umukino Robertinho yaganirije Mukunzi Yannick

Yannick wakinnye neza uyu mukino ahanganira umupira na Kadogo Eric

Umukino nkuyu Azam TV iba yakereye kuwugeza ku banyarwanda

Mbere yo gukorera Penaliti kuri Sarpong, Gasongo yabanje gukumira imipira yose yagana mu izamu

Ikosa ryavuyemo Penaliti ya mbere ya Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimiraga igitego mu buryo busa nibyino iharawe muri iki gihe ya Malwedhe Dance

Sefu yakunze gukorerwaho amakosa menshi n’abakinnyi ba Bugesera FC

Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports yarebye uyu mukino

Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports yishimiraga uko abasore be bari kwitwara mu kibuga

Ibyishimo byagaragaraga ku maso y’abafana ba Rayon Sports

Imbabazi Consolatrice, umunyamabanga w’Ihuriro rya Fan Clubs za Rayon Sports akaba no muri Komisiyo ya ’Discipline’ya Rayon Sports

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports

Abafana barebye umukino uryoheye ijisho

Michel Sarpong akomeje kwigaragariza abafana ba Rayon Sports...amaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 3 amaze gukina ndetse no gukorerwaho Penaliti 2

Sefu wakiniraga inyuma ya ba rutahizamu niwe watsinze igitego cya 2 ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego cya 3

Samson Ikechuku wari uyoboye ubusatirizi bwa Bugesera FC ntakidasanzwe yakoze hamwe na bagenzi be

Senderi utajya acikwa imikino ya Rayon Sports

Mashami Vincent hamwe na Masudi Djuma utoza AS Kigali barebanye uyu mukino

Abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever Group

Vision Fan Club

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya 3

Akanyamuneza kari kose ku bafana ba Rayon Sports

Aba Bugesera bari bumiwe

Ngenzahimana Jean Bosco ati " Ninjye Rwarutabura ujya wumva "

Nyuma y’umunsi wa 5 Caleb ayoboye ba Rutahizamu n’ibitego 4 yatsinze mu mikino 4 kuko we yasinye uwa Gicumbi FC kubera ikarita itukura

Nkundamatch w’i Kilinda ariko usigaye yarimukiye i Kigali kubera Rayon Sports

Ku mupira ya Koloneri ba Kapiteni bihanganiraga: Manzi Thierry yabaga ahanganye na Gasongo wahawe igitambaro cya Kapiteni wa Bugesera FC

Nsabimana Jean de Dieu bita Shaolin yakunze gukuramo ibitego byabazwe

Mu bitego 10 Rayon Sports imaze gutsinda, Caleb na Sarpong bamaze gutsindamo 7:Caleb 4, Sarpong 3. Ibindi byatsinzwe na Manzi Thierry, Manishimwe Djabel na Niyonzima Olivier Sefu

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Nkundimana

    Gikundiro erega ibirimo neza.
    Abasore bacu mukomereze aha.
    Abatoza bacu babirimo neza.
    comite yacu ibirimo neza.

    Rayon sport oyeeeee

    - 11/11/2018 - 11:50
Tanga Igitekerezo