Rayon Sports yanyagiye Bugesera FC - AMAFOTO

Mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Bugesera FC 5-0 ibifashijwemo na Ismaila Diarra watsinze 2 na Hussein Tchabalala watsinze 3 atahana umupira wakinwaga.

Mu mukino wahuje amakipe yombi mu gice kibanza cya Shampiyona, Bugesera FC yari yatsinze Rayon Sports 1-0.

Rayon Sports yakiriye uyu mukino kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa 28 Mata 2018.

Rayon Sports yakinnye idafite benshi mu bakinnyi bakina mu kibuga hagati nka Kwizera Pierrot utarakira neza uburwayi afite, Mukunzi Yannick wavunitse na Niyonzima Olivier Sefu na we wavunitse. Byatumye Muhire Kevin abanza mu kibuga hagati hamwe na Mugisha Francois Master, mu gihe Rutanga Eric yatunguranye abanza gukina inyuma ya ba rutahizamu.

Igice cya mbere cyarangiye ari 3-0. Icya mbere cya Rayon Sports cyinjijwe na Ismaila Diarra ku munota wa 5 asize Mambo. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Tchabalala ku mupira yasonzemo wari umaze guterwa na Mutsinzi Ange Jimmy.

Ku munota wa 19, Radju Niyonkuru yakoreye ikosa Muhire Kevin mu rubuga rw’amahina, Rayon Sports ihabwa penaliti yinjijwe neza na Tchabalala Hussein.

Ku munota wa 58, Ismaila Diarra yatsinze icya 4 cya Rayon Sports ku burangare bwa ba myugariro ba Bugesera FC. Hari ku mupira mwiza yari aherejwe na Mwiseneza Djamal winjiye mu kibuga asimbuye. Niwo mukino wa mbere Djamal yari akinnye kuva aho agarukiye muri Rayon Sports.

Ku munota wa 70 nibwo Rayon Sports yabonye icya 5 gitsinzwe na Tchabalala, kiba icya 3 yatsinze muri uyu mukino. Tchabalala yagitsinze ku mupira wazamukanwe na Diarra baramugusha, Tchabalala akoraho ujya mu izamu.

Bugesera FC yarangije umukino ari abakinnyi 10 nyuma y’aho Niyonkuru Radju yakoze ikosa rya 2 agahabwa ikarita itukura. Ni ikosa yakoreye Rutanga ariko ajya kuva mu kibuga anakubita ingumi Manzi Thierry ku buryo bishobora kuzatuma ahagarikwa imikino myinshi.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports ihita ijya ku mwanya wa 2 ivuye ku mwanya wa 4. Ifite amanota 34 inganya na APR FC ya mbere igomba guhura na AS Kigali ya 3 ku munsi wa 18 wa Shampiyona. Rayon Sports na AS Kigali zizigamye umukino uzazihuza w’ikirarane.

Uko imikino yo ku munsi wa 18 yagenze:

Tariki 27 Mata2018

SC Kiyovu 2-0 Miroplast FC

Tariki 28 Mata 2018

Mukura VS vs Etincelles FC (Wasubitswe)
Amagaju FC 0-1 Police FC
Rayon Sports FC 5-0 Bugesera FC
Musanze FC 1-2 Kirehe FC

Imikino iteganyijwe tariki 29 Mata 2018

AS Kigali vs APR FC (Stade de Kigali, 15:30)
Marines FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15:30)
Sunrise FC vs Espoir FC (Nyagatare, 15:30)

11 Bugesera FC yabanje mu kibuga

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports yabanje usengera mu izamu yabanjemo

Abasimbura ba Bugesera FC

Abasimbura ba Rayon Sports...Djamal Mwiseneza na Habimana Yussuf babanje ku ntebe y’abasimbura

Diarra watsinze ibitego 2 ariko akaba n’umwe mu bitwaye neza cyane muri uyu mukino

Ubu nibwo butumwa yageneye Diarra

Claude Muhawenimana (i bumoso) ukuriye abafana ba Rayon Sports

Theodore, umufana ukomeye wa Kiyovu SC yarebye uyu mukino

Nubwo yavunitse ariko Rwarutabura ntiyabura ku mukino wabereye i Nyamirambo

Mutsinzi Ange mbere yo gutera ishoti ryasonzwemo na Tchabalala

Uko Tchabalala yinjije igitego cya 2 ari nacyo cya mbere yatsinze muri uyu mukino

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya kabiri

Ikosa ryavuyemo Penaliti yatsinzwe na Tchabalala

Radju ahabwa ikarita y’umuhondo

Uko Penaliti yinjiye mu izamu

Bishimira igitego cya 3

Thierry Hitimana (i buryo) utoza Bugesera FC n’umwungiriza we imibare yari yababanye myinshi

Uko byagenda kose iyo mutsindwa ibitego bimeze nk’imvura, mugomba kujya inama y’ikitagenda

Agahinda nyuma y’aho ikipe ye itsinzwe 3 mu gice cya mbere

Abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever bari babukereye

Gikundiro Forever bazaniye Minnaert icyapa cyo kumushimira ko yagejeje ikipe mu matsinda

Vision Fan Club nayo yari ihari

Blue Family Fan Club

March Generation Fan Club

Bugesera FC yakoze iyo bwabaga ariko biranga

King Bernard, umunyamabanga uhoraho wa Rayon Sports (i bumoso) na Muhire Jean Paul , umubitsi wa Rayon Sports

Muhire Kevin yavunikiye muri uyu mukino

Gasongo wa Bugesera yitegura gusimbura...

Nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports, Djamal yakinnye umukino we wa mbere

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Bonith Luis Suarez

    Ndaryoherwa Cane Chabalala Atsinze Kukubera Aru murundi Wi Wacu Courage

    - 28/04/2018 - 18:21
  • munyawera

    ndishyimyecyane

    - 28/04/2018 - 20:51
Tanga Igitekerezo