Perezida wa Musanze FC yatanze ubunani ku bakinnyi b’iyi kipe (PHOTO+VIDEO)

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, yahaye ubunani abakinnyi b’ikipe ya Musanze FC mu rwego rwo kwifatanya nabo n’imiryango yabo mu gihe cy’iminsi mikuru bagiye kujyamo ndetse abasaba gushyiramo imbaraga mu mikino yo kwishyura ya shampiyona bakarusha aho basoreje.

Ni igikorwa yakoze kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukuboza 2022 ubwo yabasuraga mu myitozo ya nyuma bitegura umukino wa Police FC wo ku munsi wa 15 wa Shampiyona uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022 kuri Stade Ubworoherane.

Tuyishimire Placide yashimiye abakinnyi uko bitwaye mu mikino iheruka nubwo bari bamaze kubura abatoza bombi ku mpamvu zinyuranye.

Yababwiye ko ubwo bagiye kujya mu biruhuko na we afite icyo yabageneye kugira ngo bazifatanye n’imiryango yabo mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Yasabye ko buri mukinnyi bazamugenera amafaranga y’impamba azamufasha kwishimana n’umuryango we.

Yagize ati " Umusaruro wanyu ni amanota. Mwarawuduhaye. Amanota 21 ntabwo ari bibi cyane ariko muyongeyeho ejo (ku mukino wa Police FC) byaba byiza. Nanjye rero ku musaruro wanjye , ubu naje hano ngira ngo dushimire Imana uburyo umuntu aba yarakoze muri uyu mwaka."

" Ejo nimurangiza umukino, tutitaye ku bizavamo , ejo bazabaha buri muntu ihene y’ubunani , nimutaha muzajye gusangira n’imiryango yanyu. Tuzongera tubonane mugarutse ku itariki 10 Mutarama 2023."

Yasabye abakinnyi ba Musanze FC kuzirikana ko bakinira abafana kandi nabo babari inyuma kugeza ku buyobozi.

Niyonshuti Gad, Kapiteni wa Musanze FC yamushimiye cyane ndetse ahamya ko Musanze FC ariyo kipe ya mbere yakinnyemo ijya imuha ubunani. Ahandi ngo bamuhaga gusa ibyo bamugomba, aboneraho gushimira Perezida ndetse amwizeza ko umukino bafitanye na Police FC bazawukina nka Final.

Ati " Njyewe mu makipe naciyemo, iyi kipe niyo impa umwaka. Andi yampaga ibyo angomba gusa ariko iyi kipe kuva nayigeramo, iyo umwaka urangiye, umuyobozi wacu araza akatwifuriza umwaka yaba mu buryo bw’amagambo ndetse no mu buryo bwo mu mufuka. Ndifuza rwose ko mumushimira cyane."

Musanze FC iri ku mwanya wa 7 n’amanota 21 mu mikino 14 imaze gukina. Police FC zizahura yo iri ku mwanya wa 9 n’amanota 20.

Chantal Barakagwira, umunyamabanga wa Musanze FC

Imurora Japhet, Team manager wa Musanze FC akaba n’umwe mu bari gutoza by’agateganyo iyi kipe

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yasuye abakinnyi mu myitozo, arabaganiriza, abaha n’ubunani mbere y’uko bajya mu biruhuko by’iminsi mikuru

Abagize Staff ya Musanze FC

Niyonshuti Gad bahimba Evra, kapiteni wa Musanze FC wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko ashimira cyane Perezida Tuyishimire Placide kuko ngo ibyo abakorera ntayindi kipe yanyuzemo yabikorewe

Inkuru bijyanye:

Musanze FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Police FC (AMAFOTO)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo