Musanze FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Police FC (AMAFOTO)

Kuri uyu wa kabiri, ikipe ya Musanze FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Police FC kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022 kuri Stade Ubworoherane mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona.

Imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu yanarebwe na Perezida wa Musanze FC wasabye abasore be gutsinda uyu mukino bagasoza umwaka baha iminsi mikuru abafana babo bazaba baje kubashyigikira ari benshi.

Ni umukino abafana ba Musanze FC bemerewe kuzinjirira ubuntu.

Ni umukino ubuyobozi bwa Musanze FC bwahisemo ko abafana ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bazawurebera ubuntu mu rwego rwo kwifatana nabo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Musanze FC iri ku mwanya wa 7 n’amanota 21 mu mikino 14 imaze gukina. Police FC zizahura yo iri ku mwanya wa 9 n’amanota 20.

Musanze FC iheruka kunganya 0-0 na Bugesera FC mu gihe Police FC yo yaherukaga gutsindirwa i Huye na Mukura VS 1-0.

Imurora Japhet na Nyandwi Idrissa nibo bari gutoza iyi kipe by’agateganyo

Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC yarebye iyi myitozo

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo