Nyuma ya Marines FC, Kiyovu Sports ni yo kipe yoroheye APR FC mu myaka 12 iheruka

Ku wa Gatandatu, APR FC izakira Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda uzabera kuri Stade ya Kigali guhera saa Cyenda.

Uzaba ari umukino ufite kinini uvuze kuri aya makipe yombi ahataniye Igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka dore ko APR FC ya mbere n’amanota 60, irusha Kiyovu Sports ya kabiri amanota atatu gusa.

APR FC yanganyije na Rayon Sports ubusa ku busa mu Gikombe cy’Amahoro ku wa Gatatu, imaze iminsi yitwara neza muri Shampiyona aho yatsinze imikino itanu iheruka gukina.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, gutakaza amanota abiri ku mukino iheruka guhuramo na Bugesera FC ku Cyumweru byatumye bamwe batangira gutekereza ko yaba igenda itera umugongo igikombe cya Shampiyona.

Nyuma y’uwo mukino, umutoza wayo, Haringingo Francis Christian, yavuze ko amahirwe basigaranye ashingiye ku gutsinda APR FC bahanganye.

Ati “Amahirwe ku gikombe aracyahari kuko dusigaje imikino myinshi, APR FC iturusha amanota atatu, ni yo twari gutsinda uyu mukino twagombaga gutegereza gukina na bo kandi tukaba twari dutegetswe kubatsinda, intego yacu ni ugutsinda APR FC ubundi tukagerageza kurwana ku mikino ikurikira, ni yo ntego ihari, ntacyahindutse tugomba gutsinda uwo duhanganye, ni umukino tugiye kwitegura, ubushobozi bwo kuwutsinda turabufite.”

Uyu mukino ugiye kuba mu gihe hari amakuru yavugaga ko Haringingo Francis yaba yarahawe miliyoni 6 Frw na APR FC kugira ngo azitsindishe, ariko ibi bikaba byaramaganiwe kure n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports.

Ibiciro byawo ni 5000 Frw, ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 30 Frw.

Nyuma ya Marines FC, Kiyovu Sports ni yo kipe yoroheye APR FC mu myaka 12 iheruka

Uretse Marines FC yabonye amanota atatu gusa mu mikino yahuyemo na APR FC mu myaka 12 ishize, Kiyovu Sports yabonye amanota atandatu gusa kuri iyi kipe y’Ingabo.

Intsinzi ya Kiyovu Sports yo ku wa 27 Ukwakira 2017, yabonetse nyuma y’imyaka 12 Urucaca rudatsinda APR FC. Uyu mukino warangiye ari igitego 1-0 cyatsinzwe na Mustafa Francis ndetse icyo gihe Kiyovu Sports yari imaze iminota isaga 630 (imikino irindwi) itinjiza igitego mu izamu rya APR FC.

Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda APR FC muri Shampiyona tariki ya 30 Ukwakira 2005, ibitego 3-1 ku mukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiyona y’uwo mwaka yanegukanywe na APR FC.

Amateka aha amahirwe APR FC

Mu mikino 36 iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona, APR yatsinzemo 25, Kiyovu itsinda itatu, zinganya imikino umunani.

APR FC yatsinze imikino 20 muri 24 iheruka guhuriramo na Kiyovu Sports. Uheruka kuzihuza warangiye zinganyije ubusa ku busa.

Muri iyi mikino 24, APR FC yinjijemo ibitego 43 mu izamu rya Kiyovu Sports mu gihe Urucaca rwo rwatsinze ibitego bitanu gusa.

Gahunda y’Umunsi wa 27 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gicurasi 2022

  • Marines FC vs Etincelles FC
  • Etoile de l’Est vs Espoir FC
  • APR FC vs Kiyovu Sports
  • Bugesera FC vs Gorilla FC

Ku Cyumweru, tariki ya 15 Gicurasi 2022

  • Gicumbi FC vs Gasogi United
  • Musanze FC vs Rayon Sports
  • Rutsiro FC vs AS Kigali
  • Police FC vs Mukura VS

APR FC na Kiyovu Sports zizisobanura mu mukino ufite kinini uvuze ku Gikombe cya Shampiyona

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo