Kiyovu Sports yavuze ku by’umutoza wayo ushinjwa guhabwa miliyoni 6 Frw na APR FC ngo yitsindishe

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwanyomoje amakuru avuga ko umutoza wayo, Haringingo Francis Christian, yahawe miliyoni 6 Frw na APR FC ngo azitsindishe umukino amakipe yombi azahuramo ku wa Gatandatu.

APR FC izakira Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ndetse uvuze kinini ku gikombe cy’uyu mwaka.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu hatangiye gucicikana amakuru avuga ko umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Christian, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo gufatanwa ruswa ya miliyoni 6 Frw yahawe na APR FC ngo azitsindishe uwo mukino.

Kuri uyu wa Kane, Kiyovu Sports yashyize ahagaragara itangazo rinyomoza ayo makuru, Perezida wayo, Mvukiye Juvénal, avuga ko umutoza Haringingo ari mu kazi.

Ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko inkuru ziri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko umutoza wacu Haringingo Francis yaba yafatanywe miliyoni 6 Frw azihawe n’ikipe tuzahura na yo mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu ari ibinyoma byambaye ubusa.”

Yakomeje agira ati “Ikipe imeze neza n’abakinnyi bari mu bihe byiza aho baherereye mu mwiherero bitegura umukino uzaba ku wa Gatandatu. Ubwo naganira nabo aho nabasuye mu mwiherero baratwizeza intsinzi. Ndabasaba kandi kudatega amatwi ibihuha. Ndabashishikariza kuza gushyigikira ikipe yanyu ndetse mukanitabira umukino uzaduhuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Gicurasi 2022.”

Nyuma y’imikino 26 imaze gukinwa muri Shampiyona, APR FC ni iya mbere n’amanota 60, ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite 57.

Kiyovu Sports yanyomoje amakuru avuga ko umutoza wayo yakiriye miliyoni 6 Frw za APR FC ngo azitsindishe ku wa Gatandatu

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo