Niyongira Danny, rutahizamu wa Gasogi United unyura ku ruhande rw’i bumoso yamaze kumenyeshwa ko azamara ukwezi kurenga adakina kubera imvune ikomeye y’ukuboko ku iburyo yagize mu mukino batsinzwemo na Gorilla FC 3-2.
Niyongira yinjiye mu kibuga asimbuye, agongana n’umukinnyi wa Gorilla agwira ukuboko kuvunika igufa.
Ni imvune yari ikomeye ku buryo byasabye ko abaganga b’amakipe yombi bafatanya kumuha ubufasha bwihuse.
Kabera Fils Fidele ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Gasogi United (Team manager) akaba n’umuvugizi wa gatatu wa Gasogi United yabwiye Rwandamagazine.com ko ubu Niyongira ari koroherwa n’ubwo ngo yamaze gushyirwaho sima.
Ati " Nibyo yari imvune ikomeye ariko ikipe yahise imukurikirana byihuse ajyanwa kwa muganga, ashyirwaho sima. Abaganga bamubwiye ko nibura azamara ibyumweru hagati ya bine na bitanu."
Niyongira Danny ari gukina umwaka wa mbere muri Gasogi United yagiyemo avuye muri Bugesera FC.
Niyongira yavunitse ku buryo bukomeye
Byabaye ngombwa ko abaganga b’amakipe yombi bafatanya kumuha ubuvuzi bwihuse
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>