Ndasaba imbabazi abafana ba Rayon Sports - Ndatimana Robert

Ndatimana Robert ukina mu kibuga hagati yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports yo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo 2018. Ngo arasaba imbabazi abafana ba Rayon Sports ku buryo we yita budasobanutse yavuye mu ikipe yabo.

Ndatimana Robert yigeze gukinira Rayon Sports, nyuma ajya muri Police FC , ayivamo ajya muri Bugesera FC. Ndatimana aheruka gusezererwa muri Bugesera FC kubera imyitwarire mibi. Ubu ntakipe afite. Yatangiye imyitozo ngo arebe ko yazashimwa n’umutoza Robertinho abe yagaruka muri Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza.

Nyuma y’imyitozo Ndatimana Robert yaganiriye n’abanyamakuru. Yabanje kubazwa impamvu yatangiye imyitozo muri Rayon Sports. Yavuze ko ari uko kugeza ubu ntakipe afite ariko ngo binakunze yanayisinyira akayigarukamo.

Yagize ati " Ndi muri Rayon Sports mu rwego rwo gufatanya nabo imyitozo, nanjye nkakomeza gukora imyitozo kuko nta kipe nari mfite...Ibyerekeye kuyisimyamo, byose birashoboka."

Ku bigendanye n’impamvu yagiye asubira inyuma uko imyaka itambuka, Robert wavugaga make, yavuze ko byose ngo byatewe n’uko atahiriwe no guhindura ikipe.

Yagize ati " Iyo umukinnyi habayeho guhindura ikipe, hari igihe agira ibihe byiza n’ibibi. Njywe narahinduye ariko ntabwo byampiriye."

Abajijwe ubutumwa yaha abafana ba Rayon Sports bagiye kujya bamubona mu myitozo yayo, Ndatimana yavuze ko abasaba imbabazi.

Ati " Mbere na mbere ndabasaba imbabazi kubera uko nagiye mu buryo butumvikana kandi ndibaza ko bambabarira. Ubu nagarutse mu rugo, ndi mu rugo."

Ndatimana Robert wagiye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru Amavubi mu bihe bitandukanye ndetse akaba yarakinnye igikombe cy’Afurika n’icy’Isi mu 2010 na 2011, hano mu Rwanda no muri Mexique, hamwe n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, yageze muri Rayon Sports mu Nyakanga 2013 avuye mu Isonga FC.

Ndatimana Robert ukina mu kibuga hagati yavuye muri Rayon Sports (yari amazemo imyaka 2) muri 2015 yerekeza muri Police FC. Icyo gihe Robert Ndatimana yari amaze iminsi agirana ibibazo na Rayon Sports, byatumye adakina kuva umutoza Kayiranga Baptiste yajya muri Rayon Sports, ahanini kubera guhagarikwa kenshi, bamuhora kutitabira imyitozo, no kutubaha amategeko y’ikipe.

Ndatimana yamaze imyaka 2 akinira Police FC ayivamo mu Kamena 2017 yerekeza muri Bugesera FC aheruka gusezererwamo kubera ikibazo cy’imyitwarire.

Mu myitozo yo kuri uyu wa mbere, wabonaga ko Ndatimana agifite ubuhanga mu mupira ariko akagaragaza ko yari amaze igihe adakora imyitozo.

Uretse Yannick Mukunzi Yannick ushobora kuva muri Rayon Sports muri Mutarama 2019, hagati mu kibuga Rayon Sports isanzwe ifitemo abandi bakinnyi nka Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Donkor Prosper, Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Francois bakunda kwita Master, Ally Tidjan na Bukuru Christophe. Rayon Sports kandi iracyashakisha Mugheni Fabrice wa Kiyovu SC. Kugaruka muri Rayon Sports kwa Ndatimana byamusaba gukoresha imbaraga nyinshi zo kugaragaza ko na we ari umwe mu bahatanira umwanya muri abo bakinnyi.

Ndatimana Robert watangiye gukorera imyitozo muri Rayon Sports

Inkuru bijyanye :

Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura APR FC - AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(9)
  • karenzi

    Uyu ntitumukeneye rwose. Avuye muri rayon kubera kutubahiriza amategeko, ageze police bibaye uko, arakomeje nomubugesera naho bibsye uko baranamwirukanye, none ngo agarutse muri gikundiro koko!!! Wapi uwo ntawe rayon ikeneye

    - 13/11/2018 - 00:22
  • Salomon

    Ndumva uwo adakenewe kuko afite imyitwarire mibi ndetse tukaba dufite abakinnyi benshi bo hagati, hakenewe umuzamu ushoboye n’umwataka usimbura Caleb kuko aracyafite ubwana mu gutsinda

    - 13/11/2018 - 09:37
  • Salomon

    Ndumva uwo adakenewe kuko afite imyitwarire mibi ndetse tukaba dufite abakinnyi benshi bo hagati, hakenewe umuzamu ushoboye n’umwataka usimbura Caleb kuko aracyafite ubwana mu gutsinda

    - 13/11/2018 - 09:40
  • peterfull

    nicyo mbakundira , iyo bibacanze ngo ngarutse mu rugo . ariko nibyiza n’umwana wikirara yarababariwe ariko bijye bibabera isomo no kubandi kuva mu ikipe sukuvamo wanduranije .

    - 13/11/2018 - 09:50
  • Leon montann

    Nibyo koko usabye arahabwa niba yemeye amakosaye agasaba imbabazi azihabwe.

    - 13/11/2018 - 10:22
  • Theo

    ark rwose!!!! ark c sha mwemera kuba abana b’ikipe iyo aho mwari muri bibananiye?? ubwo ari umwana w’ikipe ngaho uzaze ujye uyikinira udahembwa maze ndebe, ntimukajye mudutekaho imitwe sha ikinyabupfura gicye gikwiye kukwirukanisha mumupira burundu. ntasoni!! uribuka ukuntu twakwinginze ujya kugenda ukanga ngo uzi umupira? ngaho c gumayo uwukine sha. garuka baguhe akazi kukuramasa imipira no gutekera abakinnyi cyakora

    - 13/11/2018 - 20:45
  • MANUCO

    Genda GASIHA waragowe, uwo binaniye ahandi yiyata umwana murugo,uvuye muri GHANA ari umukecuru ati nyijemo kko nyikunda!!!!!!!!!!!!
    nanjye ibyondimo nibinanira nzaza nsabe imbabazimunsinyishe kko ni urugo rw’umupfakazi

    - 14/11/2018 - 11:32
  • MANUCO

    Genda GASIHA waragowe, uwo binaniye ahandi yiyata umwana murugo,uvuye muri GHANA ari umukecuru ati nyijemo kko nyikunda!!!!!!!!!!!!
    nanjye ibyondimo nibinanira nzaza nsabe imbabazimunsinyishe kko ni urugo rw’umupfakazi

    - 14/11/2018 - 11:33
  • ######

    NIBAMUBABARIRE.ARIKONTOKONJYERE

    - 14/11/2018 - 12:22
Tanga Igitekerezo