Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura APR FC - AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma y’akaruhuko yari yahaye abakinnyi bayo ubwo Shampiyona yasubikwaga. Batangiye imyitozo irimo kwitegura isubukurwa rya Shampiyona ndetse n’umukino w’igikombe cyo kurwanya ruswa ugomba kubahuza na APR FC.

Kuri uyu wa mbere tariki 12 Ugushyingo 2018 nibwo Rayon Sports yasubukuye imyitozo mu Nzove aho isanzwe ikorera. Ni imyitozo itarimo abakinnyi 6 bari mu ikipe y’igihugu, Amavubi iri kwitegura umukino wa Centrafique : Bashunga Abouba, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Rutanga Eric, Niyonzima Olivier Sefu na Mukunzi Yannck. Hari kandi 3 bari mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23 iri kwitegura RDCongo aribo Mutsinzi Ange Jimmy, Manishimwe Djabel na Muhire Kevin. Aba biyongeraho Bimenyimana Bon Fils Caleb uri mu ikipe y’igihugu y’Uburundi y’abatarengeje imyaka 23.

Imyitozo yatangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice nkuko bisanzwe. Yari iyobowe n’umutoza mukuru Robertinho afatanyije na Mwiseneza Djamal.

Muri iyi myitozo hagaragayemo Ndatimana Robert wigeze gukinira Rayon Sports, nyuma ajya muri Police FC , ayivamo ajya muri Bugesera FC. Ndatimana aheruka gusezererwa muri Bugesera FC kubera imyitwarire mibi. Ubu ntakipe afite. Yatangiye imyitozo ngo arebe ko yazashimwa n’umutoza abe yagaruka muri Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza.

Ndatimana Robert wagiye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru Amavubi mu bihe bitandukanye ndetse akaba yarakinnye igikombe cy’Afurika n’icy’Isi mu 2010 na 2011, hano mu Rwanda no muri Mexique, hamwe n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, yageze muri Rayon Sports mu Nyakanga 2013 avuye mu Isonga FC.

Ndatimana Robert ukina mu kibuga hagati yavuye muri Rayon Sports (yari amazemo imyaka 2) muri 2015 yerekeza muri Police FC. Icyo gihe Robert Ndatimana yari amaze iminsi agirana ibibazo na Rayon Sports, byatumye adakina kuva umutoza Kayiranga Baptiste yajya muri Rayon Sports, ahanini kubera guhagarikwa kenshi, bamuhora kutitabira imyitozo, no kutubaha amategeko y’ikipe.

Ndatimana yamaze imyaka 2 akinira Police FC ayivamo mu Kamena 2017 yerekeza muri Bugesera FC aheruka gusezererwamo kubera ikibazo cy’imyitwarire.

Mu myitozo yo kuri uyu wa mbere, wabonaga ko Ndatimana agifite ubuhanga mu mupira ariko akagaragaza ko yari amaze igihe adakora imyitozo.

Uretse kuba Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura isubukurwa rya Shampiyona mu mpera z’uku kwezi, iyi kipe kandi yakoze iyi myitozo mu rwego rwo kwitegura umukino w’igikombe cyo kurwanya ruswa uzayihuza na APR FC tariki 23 Ugushyingo 2018.

Umukino uzahuza aya makipe uzaba tariki 23 Ugushyingo 2018. Uzaba nyuma y’inama mpuzamahanga yo kurwanya ruswa izabera mu Rwanda ihuje ibihugu byo muri aka Karere. Nyuma yaho nibwo Rayon Sports na APR FC zizahurira mu mukino uzatangirwamo igikombe ku ikipe izawutsinda.

Inama mpuzamahanga izabera i Kigali ni izahuza ibigo bishinzwe kurwanya Ruswa muri Aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba izatangira tariki 19 Ugushyingo kugeza tariki 23 Ugushyingo 2018.

Ku itariki 12 Ukuboza 2018 nibwo APR FC na Rayon Sports zizongera guhurira mu mukino ubanza wa Shampiyona 2018/2019.

Tariki 8 Ugushyingo 2018 nibwo Shampiyona yasubitswe kugira ngo amakipe y’igihugu yitegure imikino yayo. Izongera gusubukurwa tariki 29 Ugushyingo 2018 hakinwa umunsi wa 6 wa Azam Rwanda Premier League 2018/2019.

Imikino iteganyijwe ku munsi wa 6 wa Shampiyona ubwo izaba isubukuwe ndetse n’umunsi wa 7

Mugabo Gabriel waguzwe na KCB Sports Club ari gukorana imyitozo na bagenzi be mu cyumweru cyanyuma nyuma mbere y’uko yerekeza muri Kenya

Ndatimana Robert uheruka gusezererwa na Bugesera FC yakoreye imyitozo muri Rayon Sports

Umwe mu bayobozi ba Skol yakurikiranye iyi myitozo

Suleiman Mudeyi mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere

Umutoza Robertinho akurikirana uko abasore be bakora imyitozo

Nova Bayama

Mugisha Gilbert

Ally Tidjan, murumuna wa Manishimwe Djabel

Micheal Sarpong umaze kugira ibitego 3 akanakorerwaho penaliti 2

Ganza, umunyezamu ukiri muto wa Rayon Sports

Mazimpaka Andre wamaze gukira neza imvune y’ukuboko yari afite

Donkor Prosper ukomeje kwitwara neza mu kibuga hagati

Bukuru Christophe

Bikorimana Gerard

Eric Irambona mu kazi

Mudeyi Suleiman ahanganira umupira na Olivier, murumuna wa Rutanga

Kuko abakinnyi bari bake, byabaye ngombwa ko n’umutoza Djamal Mwiseneza afatanya nabo

Eric bakunda kwita Congolais yamaze gutangira imyitozo yoroheje nyuma y’imvune yari afite mu kibero

Ndatimana Robert yishimiye kongera gukorera imyitozo muri Rayon Sports yahozemo mbere yo kwerekeza muri Police FC na Bugesera FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • NSANZIMANA VEDASTE

    Kongore Naze Amare Amakipe Ubu Iyi Ni Gikundiro Yanyayo

    - 14/11/2018 - 11:16
Tanga Igitekerezo