Muvandimwe JMV yasoje kaminuza ashimira nyina wabimuteyemo akanyabugabo (AMAFOTO)

Myugariro wa Police FC n’Amavubi, Muvandimwe Jean Marie Vianney yiyongereye ku rutonde ruto rw’abakinnyi b’umupira b’Abanyarwanda babashije kwiga bakageza aho basoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu, tariki ya 26 Gashyantare 2021, ni bwo Muvandimwe JMV yamuritse ku mugaragaro igitabo (dissertation) yanditse asoza amasoza amasomo y’icyiciro cya kabiri (Licence) muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Yigaga mu Ishami ry’icungamutungo (Finance). Yatsinze ari mu cyiciro cya ‘distinction’ aho yagize amanota 15 kuri 20.

Muvandimwe asesengura ingingo zigize igitabo cye
Muvandimwe watangiye kwiga muri iyi kaminuza kuva mu mwaka wa 2017 yabwiye Rwandamagazine.com ko bitari bimworoheye guhuza akazi ke ko gukina umupira byo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda no kwiga amasomo yo ku rwego rwa kaminuza.

Yagize ati “Maze imyaka ibiri nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, ni bwo niyandikishije muri ULK. Sinashoboye guhita njya muri kaminuza kuko nari nkiri muto kandi guhiganira umwanya ubanzamo mu kibuga muri Police FC nari nkijyamo ntibyari byoroshye. Nararetse ngo mbanze menyere nafatishe.”

Muvandimwe ukina nka myugariro uca ibumoso (left back) avuga ko nyina umubyara ari we muntu wahoraga amushishikariza gukomeza amashuri ye. Ati “Mvuye kwiyandikisha, neretse mama impapuro zerekana ko niyandikishije arishima cyane.”

Yashimiye nyina wamubaye hafi akanamutera akanyabugabo muri uru rugendo rutari rworoshye.

Umubyeyi wa Muvandimwe yari yabukereye n’impano yo guha umuhungu we.

Police FC, ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda ni imwe mu makipe ahemba neza kurusha andi mu Rwanda byaba mu ngano y’imishahara ihemba abakozi bayo, uduhimbazamusyi no guhemberwa ku gihe ugereranije n’andi.

Ibi ariko ngo ntibyari gutuma Muvandimwe atiga mu gihe umubare w’abakinnyi biga abanakina mu Rwanda ari bake kubera ‘amafaranga menshi’ baba bahembwa akenshi bakiri na bato.
SOMA: INTITI: Abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baminuje (AMAFOTO) https://rwandamagazine.com/imikino/article/intiti-abakina-ruhago-nyarwanda-baminuje-umwe-yifuza-kuzaba-depite-ngo-umupira

Muvandimwe we ngo azi bamwe mu bakinnyi bakinnye umupira mu Rwanda bazwi nka ‘legends’ nyamara ubu batabayeho neza mu by’ubukungu nyuma yo kumanika inkweto ngo kuko baba nta bundi bumenyi bwabafasha kwibeshaho.

Yagize ati “Ni byo ubu turakina tugahembwa neza ariko igihe kizagera tureke umupira. Naribajije nti ‘ese ubungubu ko meze neza, noneho nyuma yabyo bizagenda bite?’

Ibyo ari byo byose abakinnyi twese ntituzagira amahirwe yo kuba abatoza nyuma y’ubuzima bw’umupira [ni wo murimo abasoje ruhago i Rwanda bakunda kujyamo]. Nashakaga kuzagira ikindi kintu nicarana kirenze ubumenyi bw’umupira nyuma yo kuwuvamo.”

Ikindi Muvandimwe yavuze ni uko kwiga [by’umwihariko icungamutungo muri kaminuza] bimufasha cyangwa bizamufasha kumenya uko acunga amafaranga ahembwa ubu cyangwa no mu bindi yazakora avuye mu mupira.

Ati “Byari nko kubagarira yose.”

Byari ibyishimo ku bagize umuryango we wungutse indi ntiti

Bati ’Waragakoze, musore!!!!’

Biba ari ibyishimo iyo usoje kwandika iki gitabo

Muvandimwe JMV ati "Nanjye mbaye ’intiti’" irivuze Musenyeli Kagame Alexis

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo