INTITI: Abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baminuje (AMAFOTO)

Bitandukanye no mu yindi mikino nka basketball na volleyball, abakinnyi b’Abanyarwanda bakina umupira w’amaguru bize amashuri bakageza aho nibura basoza icyiciro cya mbere cya kaminuza ni imbarwa. Ngo amafaranga aba mu mupira ni imwe mu mpamvu ibuza abakinnyi b’Abanyarwanda kwiga kuko mu bakina, n’abasoje nibura ayisumbuye masa si benshi.

Kayumba Soter, myugariro wa Rayon Sports wayigezemo mu mwaka ushize w’imikino avuye muri AFC Leopards yo muri Kenya yari anabereye kapiteni, avuga ko yifuza kuzakora politiki nasoza gukina ruhago. Ngo yifuza umwanya mu Inteko Ishinga Amategeko nk’umudepite.

Si benshi mu bakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda hanyuma ngo bajye mu myanya ifata ibyemezo mu buyobozi bw’igihugu bitari mu mupira.

Nibura umubare w’abakinnyi basoje ayisumbuye mu bakina ubu wazamuwe n’abagiye baca mu mashuri yigisha umupira nk’irya FERWAFA, APR FC, SEC Academy… bafashwaga n’ibyo bigo kwiga amasomo y’umupira y’umupira bongeraho ayo mu burezi busanzwe.

Myugariro Kayumba Soter wahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 2016 ayikuye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) avuga ko impamvu yemeye gufatanya kwiga kaminuza anakina ku rwego rwo hejuru (mu cyiciro cya mbere) anahembwa neza ubwo yakiniraga AS Kigali ari uko yifuzaga kugira ubundi bumenyi buzamufasha gukora ibindi bitari umupira nawuvamo; politiki.

Ati “Ntibyari byoroshye gukina nk’uwabigize umwuga mbifatanya n’amasomo ya kaminuza. Nakoze uko nshoboye kose kugira ngo mbigereho kuko politiki ni akazi narose gukora nkiri umwana kandi no gukina umupira w’amaguru ni impano navukanye. Nzi icyo nshaka mu buzima, nifuza kuba nkina ruhago nk’umwuga umbeshejeho ubu, politiki nzaba nyikora nyuma.”

Kayumba Soter wasoje kaminuza mu 2016 arifuza kuzaba depite...Uri iruhande rwe ni Nishimwe Cleole barangirije rimwe , ndetse aza no kumubera umugore

Kayumba avuga ko yifuza kuzaba depite agakora akazi mu nteko ishinga amategeko ariko ari n’umuvugizi wa rubanda binyuze mu kubaza inzego nyubahirizategeko ibyo zikora.

Soter Kayumba wubatse akaba anafite umugore n’umwana umwe avuga kandi ko yifuza gukomeza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree) agikina nubwo inshuro yagiye agambirira kubikora kuva mu 2016 bitakunze.

Umwuga umara igihe igito ntunatange icyizere cyo kubaho neza uwusoje

Mu gihe siporo mu bindi bihugu ari umwuga winjiriza amafaranga menshi abawukora, mu Rwanda ho ngo ntibyari byamera neza ku buryo umuntu yawishingikiriza. Hari n’abakinnyi bagiye bawureka bakiri bato banagifite imbaraga zo gukina bakigira kwikorera ibindi kubera “ubunyamwuga buke bukiwurangwamo”.
Iyi ngo ni imwe mu mpamvu zatumye Kayumba Soter w’imyaka 27 ubu yiyemeza kudasoreza amashuri ye ku yisumbuye masa.

Ati “Umupira w’amaguru ni umwuga umuntu akora mu by’ukuri igihe gito cy’ubuzima bwe, ntuba uzi neza aho ubuzima buzakwerekeza nuwusoza. Icyakora uretse ko kwiga [ukaminuza] bigufungura amaso kurushaho ukunguka ubwenge n’ubumenyi, ni nk’inkingi y’ejo hazaza heza.”

Tubane James wakiniye amakipe arimo Rayon Sports, AS Kigali…, ubu akaba ari muri Kiyovu Sports yagezemo umwaka ushize avuye muri Mukura VS ni undi mukinnyi wa ruhago nyarwanda ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye na we muri Kaminuza Yigenda ya Kigali.

Tubane watwaranye na Rayon Sports Igikombe cy’Amahoro mu 2016 avuga ko na we yize anakina kuko azi ko ruhago atari umwuga w’igihe kirambye. Agira ati “Narakoze cyane ngo ndangize amasomo ya kaminuza kuko mbizi neza ko umupira ari umwuga w’igihe gito.”

Yongeraho ko “umupira yego ushobora kuguhemba amafaranga menshi ukiri muto ariko ntutanga icyizere cy’ubuzima bwiza iyo uwusoje kuko uwusoza mu by’ukuri ukiri muto mu myaka ku buryo bigusaba gukomeza gukora [bitandukanye n’indi mirimo uvamo utagishoboye gukora cyane ariko wenda uhabwa ayo mu zabukuru bakuzigamiye]. Biba byiza kwizigamira biciye mu burezi n’ubumenyi uhabwa mu ishuri.”
Tbane anasobonura ko “Abakinnyi batiga babiterwa n’uko batabona agaciro ko kwiga cyangwa bakareba hafi bashutswe n’imishahara bahembwa.

Bikorimana Gerard, umunyezamu wa Mukura Victory Sports afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yahawe na Kaminuza ya INILAK muri Business Administration. Yari afite imyaka 24 ubwo yambaraga “cya gikanzu”.

Icyo gihe yakiniraga Rayon Sports yanatwaranye na yo igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2013 ubwo yari umunyezamu ubanzamo muri iyo kipe yagitwaye yari imaze imyaka icyenda itagikoza intoki.

Bikorimana wavukiye mu Karere ka Rutsiro avuga ko gukunda cyane gukina ruhago byamuteranyaga na nyina- wari umwarimukazi- kuko yumvaga ko umupira ushobora kuzamubuza kwiga.

Uyu mugabo wanakiniye amakipe arimo Bugesera FC avuga ko iyo bitaba imikino ihuza amashuri yisumbuye, “simba narageze ku rwego nagezeho mu mupira ubu kuko aho ni ho nerekaniye impano yo gukina ndinze izamu kugeza aho nzamukiye nkagera mu cyiciro cya mbere.”

Avuga ko urugendo rwe rwo gusoza kaminuza “rutari rworoshye na gato” kuko “rimwe na rimwe nisangaga ntumvikana n’abatoza bansabaga guhitamo hagati y’umupira n’amasomo nk’uko bo babaga barabigenje.”

Bikorimana wongeye gutwarana na Rayon Sports igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2019 avuga ko umwete wo kwiga anakina yanawukomoye ku bakinnyi yakuze yumva bakina bakora ibindi cyangwa baniga nka Bizagwira Leandre wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ngo wishyuriwe amashuri no kuba yarakinaga.Natekerezaga ko naba nka bo nubwo bitari kunyorohera ukurikije aho navukiye.”

Kuri ’graduation’ ya Bikorimana Gerard, yaherekejwe na Gomez Da Rosa watozaga Rayon icyo gihe

Ubwo Bikorimana yasinyiraga gukinira Mukura VS ku wa 8 Nzeri umwaka ushize, hari hashize iminsi 39 Ngirimana Alexis ukina mu bugarira izamu asinyiye na we amasezerano yo gukinira iyo kipe y’i Huye mu gihe cy’imyaka ibiri avuye muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka umunani akanayibera kapiteni mu gihe cy’imyaka ine.

Ubwo yari muri Kiyovu Sports mu mwaka wa 2016, Ngirimana na we yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (diploma) mu bwubatsi (Civil Engineering) hamwe n’urundi rubyiruko rwari rwasoje amasomo muri IPRC Kigali ku wa 25 Gashyantare uwo mwaka.

Ngirimana Alexis (hagati) ni umwe mu rubyiruko rw’u Rwanda rwize umwuga muri kaminuza

Icyo gihe, Ngirimana yabwiye umwanditsi wa RWANDA MAGAZINE nyuma yo gukina aniga, yakoraga imbata (plans) z’amazu akabihemberwa amafaranga yiyongeraga ku yo yahembwaga “n’Urucaca rw’i Nyamirambo”. Icyo gihe yavuze ko kwiga kaminuza unakina ari ibintu bishoboka cyane iyo uhaye kimwe umwanya ntukigonganishe n’ikindi nubwo biba bigoye.

Alexis Ngirimana ngo akora ’plans’ z’amazu nk’akazi ko ku ruhande y’umupira

Abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru bize bagasoza kaminuza barimo Rugwiro Herve, kapiteni w’ubu wa Rayon Sports wayigezemo umwaka ushize avuye muri APR FC, Irambona Gisa Eric wagiye muri Kiyovu Sports uyu mwaka yari amaze muri Rayon Sports imyaka umunani, Nshimiyimana Imran wa Rayon Sports wasoreje kaminuza muri RTUC, Mujyanama Fidele wa Rayon Sports warangije muri Kampala University muri 2017, Kazindu Bahati Guy , Kapiteni wa Gasogi United warangije muri Musanze Polytechinic, Munyeshyaka Gilbert bita Rukaku wa Musanze Fc warangije muri IPRc Karongi ndetse na Mwiseneza Daniel wa Musanze FC warangije muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mwiseneza Daniel wa Musanze aka ni agafoto kamwibutsa ko ari ’intiti’ wa mugani wa Padiri Kagame Alexis

Umunsi Irambona Eric Gisa yerekanaga igitabo bandika basoza kaminuza

Tubane James na we yasoreje kaminuza mu Yigenga ya Kigali

Kazindu Bahati Guy, Kapiteni wa Gasogi United na we ari mu bakina baranaminuje....Yarangije Construction engineering muri Musanze Polytechinic

Mujyanama Fidele yasoreje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kampala University muri 2017.....Yahize Ubuhinzi n’amajyambere y’icyaro(Agriculture and community development}

Munyeshyaka Gilbert bita Rukaku wa Musanze Fc warangije muri IPRc Karongi

Soter Kayumba muri ’’cya gikanzu’’

Mu baherutse kureka umupira bize bakaminuza harimo na Sekamana Leandre watwaranye ibikombe bya shampiyona na APR FC na Rayon Sports. Aha yari yasoje kaminuza mu ya Mount Kenya mu 2013 ubwo yakiniraga Rayon

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo