Musanze FC yashyize igororora abafana bayo ku munsi w’abagore

Musanze FC yamenyesheje abakunzi bayo ko umukino uzayihuza na Bugesera FC kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Werurwe 2023 kwinjira bizaba ari ubuntu.

Ibi ikipe yabitangaje mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore usanzwe uba buri mwaka tariki ya 08 Werurwe.

Musanze FC izaba yakiye ikipe ya Bugesera FC mu mukino kwishyura mu gikombe cy’amahoro . Mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa k’ubusa mu karere ka Bugesera.

Biteganyijwe ko umukino uzatangira i saa cyenda zuzuye ariko imiryango ya Sitade Ubworoherane ikazafungurwa i saa sita z’amanywa.

Musanze FC igiye gukina uyu mukino nyuma y’uko iheruka gutsinda Gasogi United 2-1 mu mukino wa shampiyona. Ni umukino w’umunsi wa 22 wabereye mu Bugesera aho Gasogi United yakirira imikino yayo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo