Hari ku munsi wa 22 wa shampiyona ikipe ya Gasogi United yari yakiye ikipe ya Musanze FC i Bugesera aho isanzwe yakirira imikino yayo
Ni umukino watangiye saa cyenda n’igice ukaba umukino witabiriwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugabo Olivie ndetse n’umunyamabanga we Muhire Henry. Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com ni uko ngo bari baje kwirebera imisifurire mibi ikomeje kwibubirwa ndetse harimo n’iyo KNC uyobora Gasogi United yinubiye akina na Rayon Sports.
Musanze FC yari inyotewe n’intsinzi niyo yafunguye amazamu ku munota wa 28 igitego cya tsinzwe na Tuyisenge Yasser Arafat, ibyishimo bya Musanze FC ntago byatinze ku munota wa 35 ikipe ya Gasogi United yabonye penaliti maze Malipango ayiterekamo neza, amakipe yombi yaje kuruhuka anganya igitego kimwe ku kindi.
Mu gice cya Kabiri amakipe yombi yakomeje gukina asatira maze ikipe ya Musanze FC ibona penaliti ku makosa yakozwe n’umuzamu wa Gasogi United.
Penaliti yaje guterwa neza na Ntijyinama Patrick yinjiza igitego cya Kabiri cyaje no gutandukanya amakipe yombi.
Musanze FC yari imaze imikino 11 itazi uko amanota 3 ya shampiyona asa dore ko yaherukaga gutsinda tariki ya 22 Ukuboza 2022 ubwo yatsindiraga Rwamagana City FC kuri sitade Ubworoherane ni mugihe na Gasogi United ubu yujuje umukino wa 4 itabona amanota 3.
Niba ukunda kurimba uri mu Mujyi wa Musanze, jya ugana Gogo Fashion Boutique bakurimbishe
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yari yayiherekeje kuri uyu mukino wari uvuze byinshi ku ikipe ayoboye
Olivier Nizeyimana na Muhire Henry bazanywe no kwirebera imisifurire imaze iminsi yinubirwa

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>