Muhire Kevin wavuze ku hazaza he, yanenze bagenzi be batereranye Rayon Sports (Video)

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin usoje amasezerano, yavuze ko nta biganiro aragirana na yo ku buryo yakomeza kuyikinira, ni mu gihe kandi yanenze bagenzi be batereranye iyi kipe ntibaze gukina imikino isoza umwaka w’imikino.

Rayon Sports yaraye itsinze Police FC ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro.

Nyuma y’uyu mukino, Kapiteni wayo, Muhire Kevin yabajijwe niba azongera amasezerano muri Rayon Sports cyangwa niba hari indi kipe ashobora kuzerekezamo nyuma yo gusoza amasezerano.

Uyu mukinnyi ufite amakipe menshi amwifuza ndetse bivugwa ko ashobora gusubira mu Misiri, yagize ati “Sindamenya aho nzerekeza, ngiye kuruhuka, ibindi muzabimenya mu minsi iri imbere ariko ni ahantu heza. Nta bihari [ibiganiro na Rayon Sports], nta biraba, ndacyategereje. ”

Yemeje ko amasezerano ye yarangiye ndetse yakinnye umukino wa Police FC yitangira ikipe. Ati “Iyo mvunika nari kuba ngiye mu bibazo, nitangiraga ikipe kugira ngo ngire icyo mbasigira nka Kapiteni wabo. Natangiranye na yo [Rayon Sports], ngomba gusozanya na yo.”

Muhire Kevin yashimangiye ko nk’abakinnyi ba Rayon Sports batunguwe no kubwirwa ko bagomba gukina umukino w’umwanya wa gatatu kandi bari baratangiye ibiruhuko.

Ati “Ntabwo twiteguye nk’uko bikwiye kuko twakoze imyitozo kabiri gusa. Abakinnyi bari barabuze, baragiye mu biruhuko biba ngombwa ko batugarura.”

Yakomeje agira ati “Byaje bitunguranye, twumvaga ko twasoje umwaka w’imikino turataha ni yo mpamvu bamwe na bamwe nka ba Blaise [Nishimwe] mutababonye kuko twari twarangiye mu biruhuko. Byaradutunguye, baraduhamagaza, abumvaga bari tayari kwitangira ikipe baraje.”

Asabwe kugira icyo avuga ku bakinnyi barimo Nishimwe Blaise na Kwizera Olivier batongeye kugaragara mu mikino ya Rayon Sports nyuma yo kuva mu Amavubi, Muhire yavuze ko bidakwiye.

Ati “Buri umwe afite uko atekereza ku giti cye, kandi buri wese afite icyo ateganya mu buzima bwe. Rayon Sports ni ikipe yatumye Ikipe y’Igihugu iduhamagara, ni ngombwa kuyiha agaciro ikwiye. Ku bwanjye kuva mu Amavubi nkajya kwicara mu rugo ntabwo bimpesha ishema cyangwa Rayon Sports, ni ngombwa gukora akazi kanjye kugera nkasoje.”

“Benshi muri bo basoje amasezerano, abandi bafite amasezerano ariko tugomba kuba abanyamwuga. Mu gihe ugiye ahantu, ugomba gukora akazi ukakarangiza.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo