Peace Cup: Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu inyagiye Police FC (Amafoto)

Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wa 2022 nyuma yo kunyagira Police FC y’abakinnyi 10 ibitego 4-0.

Amakipe yombi yaje gukina uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali adafite bamwe mu bakinnyi n’abatoza bakuru bakoranye na yo mu mwaka usanzwe w’imikino.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 47 ku gitego cyinjijwe na Muhire Kevin.

Police FC yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame yahabwaga ikarita itukura agasimburwa na Kwizera Janvier.

Ishimwe Kevin yinjije neza iyi penaliti yavuyemo igitego cya kabiri ku munota wa 74.

Musa Esenu yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 83 ndetse nyuma y’umunota wa mbere w’inyongera, atsinda icya kane.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports isoreza ku mwanya wa gatatu, ihabwa miliyoni 3 Frw.

Mu bagore, umwanya wa gatatu wegukanywe na APAER WFC itsinze Bugesera WFC ibitego 4-1.

Imikino ya nyuma mu byiciro byombi izaba ku wa Kabiri saa Cyenda na Saa Kumi n’ebyiri n’igice.

AS Kigali Women izabanza gukina na Kamonyi WFC mbere y’uko APR FC yisobanura na AS Kigali y’Abagabo.

Andi mafoto menshi yaranze uyu mukino ni mu nkuru yacu itaha

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo