Mugabe Aristide yashimiwe nyuma yo gusezera mu Ikipe y’Igihugu (Amafoto)

Uwahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Mugabe Aristide uheruka kuyisezeramo nyuma yo kuyikinira imyaka 11, yahawe impano n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA) mu rwego rwo kumushimira ubwitange yagize.

Mugabe yashimiwe na FERWABA kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Nyakanga, ubwo u Rwanda rwakinaga na Sudani y’Epfo muri BK Arena.

Uyu mukinnyi usanzwe ari Kapiteni wa Patriots BBC, yashimiye bagenzi be bakinanye mu Ikipe y’Igihugu, abamutoje ndetse n’abakunzi ba Basketball bakomeje kumuba hafi mu rugendo rwe.

Ati “Ndashimira mwe mwese mwambaye hafi. Nubwo mvuye mu Ikipe y’Igihugu, simvuye muri Basketball. Nzakomeza kubaba hafi.”

Yanashimiye Perezida Kagame uhora ashyigikira imikino na Basketball by’umwihariko.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ku wa Kane ni bwo Mugabe Aristide yatangaje ko yamaze gusezera mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball ndetse ko ibyo yafataga nk’inzozi byabaye impamo.

Yagize ati “Yari imyaka 11 mpagarariye Igihugu cyanjye, Imana yarabikoze, ni icyubahiro ndetse n’umugisha kuba umwe mu bagize ikipe y’Igihugu, inzozi zanjye zabaye impamo. Ndashimira Imana, FERWABA, abakinnyi twakinanye, inshuti, umuryango wanjye ndetse n’abakunzi banjye kuba mwaranshyigikiye. Kuri ubu urugendo rwanjye rugeze ku musozo, ndabashimira mwese.”

Mugabe Aristide ni muntu ki?

Uretse kuba ari umukinnyi wa Basketball, kuri ubu Mugabe Aristide akora mu kigo gishinzwe umutekano cya ISCO nyuma yo kuva muri Banki ya Kigali. Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Icungamutungo.

Mu kiganiro yagiranye na ESPN mu 2021 ubwo hakinwaga BAL 2021 yafashijemo Patriots BBC kugera muri ½, uyu mukinnyi w’imyaka 34 yavuze ko nubwo yari amaze kubona akazi kajyanye n’ibyo yize kuva ubwo yari afite imyaka 24, ariko yahisemo gukomeza gukina Basketball.

Ati “Ibaze gusezera gukina ku myaka 24 […] ntabwo byari gushoboka ku mukinnyi uzi icyo gukina bivuze. Nahisemo kubikora byombi.”

Mugabe yamenyekanye cyane ubwo yari muri Espoir BBC yabereye kapiteni, igatwara ibikombe bine bya Shampiyona hagati ya 2012 na 2015 ndetse n’igikombe cya Zone 5 cyabereye muri Uganda mu 2012, aho yabaye umukinnyi witwaye neza mu irushanwa.

Mu 2015, yagiye muri Patriots BBC, agirwa kapiteni mbere yo kuyifasha gutwara Shampiyona ya 2016, kuba aba kabiri inyuma ya REG BBC mu 2017 no gutwara ibindi bikombe bya Shampiyona mu 2018, 2019 na 2020.

Mugabe yavuze ko kuba abakinnyi bari kuba mu mwiherero muri iyi minsi, byatumye afata ikiruhuko mu kazi ke gasanzwe ka buri munsi.

Ati “Nakoreraga mu rugo kugira ngo mbashe kuguma mu mwiherero mbere y’uko tuza muri ‘bubble’ [aho amakipe aba]. Mu minsi turi hano, nafashe ikiruhuko.”

Yakomeje agira ati “Birumvikana, hari ushobora kunyandikira ngo mufashe, ariko ngomba kubahiriza gahunda mu gihe ndi hano kandi sinkore mu gihe hari ibikorwa by’ikipe.”

Mu Ikipe y’Igihugu, Mugabe yatangiye guhamagarwa mu 2011 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (Afrobasket) cya 2011, anakina imikino yo gushaka itike y’iryo rushanwa mu 2013 na 2017.

Yaherukaga guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu muri Nyakanga 2021 hitegurwa Afrobasket 2021 yabereye i Kigali, ariko ntiyari mu bakinnyi bakoreshejwe. Icyo gihe, yaherukaga mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball muri Nyakanga 2018 ubwo hashakwagwa itike y’igikombe cy’Isi cya 2019 ndetse icyo gihe u Rwanda rwatsinze Uganda mu ijonjora ry’ibanze.

Yakinnye kandi imikino ya Zone 5 mu 2011 na 2013 ndetse n’iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu 2018, aho u Rwanda rwabaye urwa kabiri inyuma ya Nigeria.

Amafoto: Shema Innocent

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo