Imbere ya Perezida Kagame, u Rwanda rwatsinzwe na Sudani y’Epfo muri Basketball (Amafoto)

Perezida Paul Kagame yarebye umukino w’umunsi wa kane wo mu Itsinda B ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi “FIBA Basketball World Cup 2023 African Qualifiers” muri BK Arena, aho Ikipe y’Igihugu y’abagabo muri Basketball yatsinzwe n’iya Sudani y’Epfo amanota 73-63.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Nyakanga 2022, muri BK Arena hatangiye kubera imikino yo kwishyura mu matsinda A na B yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2023.

U Rwanda rwatsinzwe imikino itatu ibanza yabereye muri Sénegal muri Gashyantare, byatumye rusigara rusabwa gutsinda iyi iri kubera i Kigali.

Gusa, na none ntirwitwaye neza mu mukino wa mbere rwahuyemo na Sudani y’Epfo kuri uyu wa Gatanu kuko rwatsinzwe ku kinyuranyo cy’amanota 10.

Agace ka mbere karangiye Sudani y’Epfo yatsinze amanota 22-13 ndetse itsinda n’aka kabiri kuri 20-12 (42-25).

Amanota abiri yatsinzwe na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, yafashije u Rwanda gusoza agace ka gatatu rurushwa amanota ane gusa (48-52).

Nyuma y’umunota umwe n’igice agace ka kane gatangiye, Robeyns William yatsinze amanota atatu yatumye hasigaramo inota rimwe (51-52) ariko Abanya-Sudani y’Epfo bongera kuzamura ikinyuranyo kugera umukino urangiye ari 63-73.

Mpoyo Axel ni we mukinnyi w’u Rwanda watsinze amanota menshi (15), akurikiwe na William Robeyns watsinze 11.

Ku ruhande rwa Sudani y’Epfo, Bul Kuol yatsinze 16, Ngor Kuany atsinda 15 naho Nuni Omot atsinda 13.

Undi mukino wo muri ri tsinda B u Rwanda rurimo, urahuza Tunisia na Cameroun guhera saa Tatu z’ijoro.

Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu saa Kumi n’ebyiri ikina na Cameroun mu gihe izasoza ihura na Tunisia ku Cyumweru.

Kuri ubu, u Rwanda rufite amanota ane ku mwanya wa kane, ruyanganya na Cameroun itarakina na Tunisia ya kabiri n’amanota atanu mu gihe Sudani y’Epfo iyoboye n’amanota umunani.

Amakipe atatu ya mbere mu Itsinda ni yo azakomeza mu kindi cyiciro cyo gushaka itike.

Mu Itsinda A, Cap-Vert yatsinze Nigeria amanota 79-70 naho Uganda itera mpaga y’amanota 20-0 Mali itagaragaye ku kibuga.

Amakuru avuga ko abakinnyi ba Mali banze gukina uyu mukino kubera amafaranga batahawe n’Ishyirahamwe ryabo rya Basketball.

Perezida Paul Kagame yarebye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sudani y’Epfo kuri uyu wa Gatanu

Perezida Paul Kagame na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

Perezida Kagame aganira na Mugwiza Désiré uyobora FERWABA (ibumoso)

U Rwanda rwatangiye nabi umukino nubwo rwageze hagati rukagabanya ikinyuranyo

Amafoto: Shema Innocent

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo