MU MAFOTO , Uko igitego kitavuzweho rumwe cya APR FC cyinjiye mu izamu… Eric Nshimiyimana yikomye abasifuzi

Eric Nshimiyima yikomye abasifuzi nyuma y’aho ikipe ye itsindiwe igitego yemeza ko cyatsinzwe n’ umukinnyi wari waraririye. Eric Nshimiyimana yasabye ko umusifuzi wakoze amakosa yajya abihanirwa ndetse abasifuzi nabo bagaharanira kuba ku rwego rwo hejuru niba hifuzwa ko n’abakinnyi b’abanyarwanda baba ku rwego rwisumbuyeho.

Hari mu mukino ubimburira iyindi yo ku munsi wa 3 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League 2017/2018. Ikipe ya APR FC yari yakiriye AS Kigali kuri Stade ya Kigali, iyihatsindira 2-1.

Igitego cya mbere cyinjiye ku munota wa 14. Cyari icya AS Kigali gitsinzwe na Murengezi Rodrigue. APR FC yishyuriwe na Sekamana Maximme ku munota wa 16, ku ishoti riremereye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, Bate Shamiru ntiyamenya aho rinyuze.

Igitego kitavuzweho rumwe ni icyo Twizerimana Martin Fabrice yatsinze ku munota wa 41 ari nacyo cyahesheje APR FC intsinzi. Nshuti Innocent yateye ishoti Bate Shamiru awukuramo , maze umupira usanga Martin aho yari ari imbere y’izamu atsinda igitego. Abakinnyi ba AS Kigali bose bahise bajya kubburana n’abasifuzi ndetse n’umutoza Eric Nshimiyimana. Yaba umutoza n’abakinnyi be, bemezaga ko Martin yagitsinze yaraririye ariko umusifuzi aracyemeza.

Nyuma y’umukino, Eric Nshimiyimana yikomye abasifuzi cyane kuko yemeza ko yibwe ku nshuro ya 2 kuva shampiyona yatangira.

Ati " … igitego cya kabiri…nibaza ko numwana utazi umupira cyangwa umuntu wese utazi umupira yari gusifura ko habayeho kurarira (Hors Jeu)…Sinjya nkunda kuvuga ku basifuzi …mbanza kureba igikorwa umusifuzi yari arimo….mbanza kureba niba yari ari kwiruka…ntabwo yirukaga, ni ikintu yarebaga neza kuburyo yari gusifura ko habayeho kurarira ariko birakomeje….

…namwe abanyamakuru hari ibintu mudaha agaciro ariko twebwe, uba wateguye match, ugatakaza amafaranga ..twavuze ko Azam TV izajya idufasha , uwakoze amakosa akabihanirwa ….wabonye match ya Rayon Sports… cya gitego cya Rayon Sports cya penaliti… ukurikiranye neza ntabwo iriya yari penaliti….ubu biraje kandi kuri match ya APR FC..kiriya cyari ukurarira. Simbyumva …biragoye kubyumva…niba dushaka ko abakinnyi bajya mu rwego rwo hejuru, n’abasifuzi bagomba kuba mu rwego ruri hejuru..Birababaje."

Byatangiye Nshuti Innocent atera ishoti, Bate Shamiru arikuramo....

Aha niho umupira wasanze Martin Fabrice

...awuteramo...kiba kiranyoye

Abakinnyi ba AS Kigali bahise bagaragaza ko habayeho kurarira

Martin amaze gutsinda igitego kitavuzweho rumwe

Umujinya wari wose

Ariko se wa musifuzi we!Ntabwo koko wabibonaga?

Hagati aho abandi bishimiraga igitego

Baburanye ariko biba iby’ubusa!

Sother ntako atagize ngo avuganire ikipe ye, ariko biranga

Arabaza umusifuzi Ambroise wari ku ruhande impamvu atemeje ko Martin yari yaraririye!

Umusifuzi wo hagati abwira Kapiteni Kayumba Sother gusubira mu kibuga

Ni igitego musubire mu kibuga

Ihangane ...ntabwo twakwisubiraho

Eric Nshimiyimana wikomye abasifuzi , abasaba kuzamura urwego

Inkuru bijyanye:

APR FC yatsinze AS Kigali – AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo