Mu mukino wo ku munsi wa 3 wa Shampiyona Azam Rwanda Premier League , ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali 2-1.
Ni umukino wakiniwe kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017 guhera ku isaha ya saa cyenda n’igice. APR FC niyo yari yakiriye uyu mukino.
Ikipe ya AS Kigali niyo yinjiye mu mukino hakiri kare nyuma yo kubona igitego mu minota ya mbere gitsinzwe na Murengezi Rodrigue. Ni igitego yatsindishije umutwe ku munota wa 14 , ku mupira wari uturutse muri koloneli yatewe na Iradukunda Eric bakunda kwita Radu.
APR FC nayo ntiyatinze kucyishyura kuko nyuma y’iminota 2 gusa yari icyishyuye. Hari ku ishoti rirerire ryatewe na Sekamana Maximme inyuma y’urubuga rw’amahina, Bate Shamiru, nyezamu wa AS Kigali ntiyamenya aho umupira unyuze.
APR FC niyo yakomeje kurusha imbaraga AS Kigali ndetse ku munota wa 26, Nshuti Innocent wari usigaranye n’izamu rirangaye gusa, yateye umupira uca hejuru y’izamu. APR FC yakomeje kotsa igitutu AS Kigali ari nako ibona imipira y’imiterakano ariko itagize icyo ibyara.
Umutoza Eric Nshimiyimana wari wabanje mu kibuga abakinnyi benshi, yakuyemo Niyonzima Ally yinjizamo Ishimwe Kevin ukina aca ku ruhande rw’iburyo.
Ku munota wa 41 nibwo APR FC yatsinze igitego cya 2 cyatsinzwe na Twizerimana Martin Fabrice. Nshuti Innocent yateye ishoti Bate awukuramo , maze umupira usanga Martin aho yari ari imbere y’izamu atsinda igitego. Abakinnyi ba AS Kigali bose bahise baburana n’abasifuzi babemeza ko Martin yagitsinze yaraririye ariko umusifuzi aracyemeza.
Abakinnyi ba AS Kigali bataha izamu bakomeje kugerageza kwishyura igitego ariko bagasanga ab’inyuma ba APR FC bahagaze neza cyane , cyane cyane Buregeya Prince wakinnye neza cyane mu mwanya ubundi usanzwe ukinamo Aimable Nsabimana.
Ku munota wa 63, Andrew Butera yinjiye mu kibuga asimbuye Twizerimana Martin Fabrice. Ntwari Evode wa AS Kigali na we yasimbuye Francis Kalanda utagize itandukaniro agaragaza muri uyu mukino. Ku munota wa 69, Jimmy Mulisa yakuyemo Nshuti Innocent wahushije ibitego byinshi, yinjiza Twizerimana Onesme. Ku munota wa 80, Tuyishimire Eric bakunda kwita ’Congolais’ yasimbuye Issa Bigirimana.
Umukino ujya kurangira , myugariro Rugwiro Herve yagize ikibazo cyo kuvunika mu itako nyuma yo kugongana n’abakinnyi ba AS Kigali. Rugwiro Herve wagaragaza ko yababaye cyane, byabaye ngombwa ko asubira mu kibuga acumbagira akina iminota 5 yari yongereweho kuko APR FC yari yamaze gusimbuza abakinnyi 3 , bityo Herve akaba atari kubasha gusimburwa.
Nyuma y’uyu mukino ubanziriza iyindi wo ku munsi wa 2, APR FC yahise igira amanota 7, ihita ifata umwanya wa mbere , mbere y’uko andi makipe akina. AS Kigali yagumanye amanota 4. Kugeza ubu Amagaju amazi gutsinda imikino 2 akaba afite iminota 6 niyo ari ku mwanya wa 2.
11 APR FC yabanje mu kibuga:Mvuyekure Emery, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Ngabo Albert, Martin, Imran Nshimiyimana, Sekamana Maxime, Issa Bigirimana, Bizimana Djihad na Nshuti Innocent.
11 AS Kigali yabanje mu kibuga:Bate Shamiru, Iradukunda Eric, Mutijima Janvier, Ngandu Omar, Kayumba Soter, Nsabimana Eric, Murengezi Rodriguez, Niyonzima Ally, Ndarusanze Jean Claude, Kalanda Frank.
Aba nibo bafana bari baje gufana ikipe y AS Kigali
AS Kigali niyo yabanje kwinjira mu mukino
Eric Nshimiyimana aha amabwiriza Kevin wari ugiye kwinjira mu kibuga
Ally Niyonzima yasimbujwe igice cya mbere kitararangira
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cyatsinzwe na Murengezi Rodrigue
Bate Shamiru nyuma yo gutsindwa igitego na Sekamana Maximme
Sekamana Maximme yishimira igitego
Buteera Andrew yinjiye mu kibuga asimbura Martin
Bashimira Martin watsinze icya 2
Abakinnyi ba AS Kigali baburana ko igitego cyatsinzwe n’umukinnyi waraririye
Kapiteni Sother aburana n’umusifuzi wo ku ruhande
Buteera winjiye mu kibuga asimbuye
Ibi nabyo mu kibuga bibamo
Djihad ahanganye na Nsabimana bakunda kwita Zidane
Iyo bibaye ngombwa no mu kirere bahanganirayo
Jimmy Mulisa mu kazi
Eric Nshimiyimana yageze aho asa nubuze icyo yahindura ngo atsinde igitego cyo kunganya
Umupira si intambara....Djihad arabyutsa Bate Shamiru
Rukundo Denis mu kibuga hagati
Nshuti Innocent wahushije ibitego byabazwe
Murengezi Rodrigue watsinze igitego cya AS Kigali ahanganye na Imran
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/10/2017
Bugesera Fc vs Rayon Sports Fc (Bugesera grounds)
Etincelles Fc vs Mukura VS&L (Umuganda Stadium)
Espoir Fc vs Sunrise Fc (Rusizi Stadium)
Kirehe Fc vs Musanze Fc (Kirehe Grounds)
Imikino iteganyijwe ku cyumweru tariki22/10/2017
Police Fc vs Amagaju Fc (Kicukiro Stadium)
Gicumbi Fc vs Marines Fc (Gicumbi Stadium)
Miroplast Fc vs SC Kiyovu (Mironko Stadium )