Migi yabazwe

Nyuma yo kugirira ikibazo cyo kuvunika igufa ryo ku itama mu mukino APR FC yakinnye na Mukura VS, Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi yamaze kuribagwa ndetse ngo mu byumweru 2 araba yagarutse mu kibuga.

Hari mu mukino wo ku munsi wa 23 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League ubwo APR FC yatsindiraga Mukura 1-0 i Huye. Uwo mukino ujya kurangira nibwo Migi yagonganye na Hassan wa Mukura VS avunika igufa ryo ku itama.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018 nibwo Migi yabazwe iryo gufa ryo ku itama nkuko Rwandamagazine.com yabitangarijwe n’umwe mu bantu ba hafi y’umuryango we. Yabagiwe mu bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe.

Yagize ati " Hari igufa ryo ku itama ryavunitse. Abaganga batubwiye ko babyita Compressed Zygomatic fracture. Bamubaze. Kuri uyu wa Gatatu araba ameze neza. Azagaruka mu kibuga mu byumweru nka 2."

Icyo abaganga bakoreye Migi bacyita Maxillo Surgery. Maxillo Surgery ni ’Departement’ ishinzwe indwara zose zo mu maso n’amagufa yaho, uhereye munsi y’izuru kugera mu kanwa.

Nyuma y’uko Migi avunitse, Iranzi Jean Claude niwe uzasigara ari kapiteni ndetse ninawe wari uyoboye ikipe ya APR FC ubwo yanyagiraga Amagaju 6-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona.

Kugeza ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona. APR FC ifite amanota 47 igakurikirwa na AS Kigali ifite 45. Kiyovu ni iya 3 n’amanota 38 nahp Rayon Sports ikaba iya 4 n’amanota 37.

Uko byari byifashe ubwo Migi yari amaze kugongana na Hassan wa Mukura VS

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo