Ikipe ya APR FC yatsindiye Mukura VS i Huye 1-0, umutoza wa Mukura VS yikoma imisifurire ya Twagirumukiza Abdul wasifuye hagati mu kibuga.
Hari mu mukino wo ku munsi wa 23 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League. Mukura VS yakiriye uyu mukino idafite abakinnyi barimo Zagabe Jean Claude wavunitse , Manirareba Ambroise na Hatungimana Basile bazamara igihe mu mvune.
Undi mukinnyi ukomeye Mukura VS itari ifite ni rutahizamu Mutebi Rachid utagaragaye ku munota wa nyuma muri 18 Mukura VS yifashishije kuri uyu mukino kuko ngo yagiriye imvune mu myitozo. Mutebi niwe umaze gutsindira Mukura VS ibitego byinshi kuko amaze gutsinda 7.
Ku munota wa 19, Issa Bigirimana yatsinze igitego ubwo ba myugariro ba Mukura bageragezaga gukura umupira imbere y’izamu. Ni umpira wari uzamukwanywe na Iranzi Jean Claude. Nyuma gato y’iminota ibiri, APR FC yabonye ubundi buryo bw’igitego ubwo Ombaalenga Fitina yatangaga umupira kuri Issa awuteye ujya hanze.
Ku munota wa 29, Lomami Frank yashoboraga kubonera igitego Mukura VS ku mupira yateye ukagwa ku mutambiko.
Mu gice cya kabiri, Mukura yahise ikora impinduka Bukuru Christophe asimbura Lomami Frank, nyuma Hakizimana Kevin asimburwa na Nshimiyimana Ibrahim naho Cyiza Hussein aha umwanya Kwizera Tresor
Muri iki gice, Ndayishimiye Christophe, na Gael Duhayindavyi wigaragaje cyane muri uyu mukino bakoze iyo bwabaga ngo bishyure ariko biranga.
Ku munota wa 79 Imran yakoreye ikosa Kwizera Tresor inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umusifuzi avuga ko atari ikosa nubwo abakinnyi ba Mukura VS ndetse n’umutoza bagaragazaga ko bari gukomeza kwibwa. Ku munotab wa 87 Rugwiro Herve yateze Ndayishimiye Christophe nabwo mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi nabwo ntiyemeranya n’abakinnyi ba Mukura VS bamwerekaga ko ari Penaliti.
Ku munota wa 70, Nshuti Dominique Savio yasimbuye Iranzi Jean Claude, naho ku munota wa 81 Mugiraneza Jean Baptiste Migi asimburwa na Buteera Andrew nyuma yo kugira ikibazo ikibazo ubwo yagonganaga na Hassan wa Mukura VS.
Nyuma y’umukino Haringingo Francis yabwiye abanyamakuru ko yababajwe cyane n’imisifurire kuko ngo APR FC yakoze amakosa menshi ariko ntibayisifurire ndetse Mukura VS ikanimwa Penaliti.
Ati " Urabona APR FC ni ikipe nkuru. Mu gice cya mbere twatsinzwe igitego ku ikosa rya ba myugariro ...tumaze gutsindwa igitego twagerageje kruusha APR FC ariko ntitwashoboye kubona igitego ariko biranga.
Mu gice cya kabiri twari kubona amakosa menshi. No mu gice cya mbere, nta mupira bamburaga abakinnyi badakoze ikosa. Nagerageje no kubibwira umusifuzi ko bari gukora amakosa menshi , musaba ko abihana. Mu gice cya kabiri mwabonye ko hari na Penaliti njyewe mvuga ko bari kudusifurira ..Umuntu yari imbere y’umuntu, agiye aramukwega kugeza ubwo amugejeje hasi ariko umusifuzi arabyirengagiza.
Mu gice cya kabiri, umukino ugiye kurangira, hari amakosa menshi twari kubona imbere y’urubuga rw’amahina ariko umusifuzi ntiyayaduha , niyo mpamvu nari mbabaye cyane, nari ndakariye umusifuzi."
Uyu mukino wasize Mukura ku mwanya wa 9 n’amanota 24 naho APR iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 44.
Imikino yo ku munsi wa 23:
Tariki 15 Gicurasi 2018
Musanze FC vs Rayon Sports FC (Warasubitswe)
Tariki 16 Gicurasi 2018
Espoir FC 2-0 Kirehe FC
Sunrise FC 2-0 Bugesera FC
Police FC 1-0 Gicumbi FC
Marines FC vs SC Kiyovu (Postponed)
Tariki 17 Gicurasi 2018
Etincelles FC 0-1 AS Kigali
Amagaju FC 1-1 Miroplast FC
Mukura VS 0-1 APR FC
Mu Mujyi wa Huye, hari hamanitse ikirango cya Fan Club ya APR FC yaho
Umwe mu baba bashinzwe ’Protocole’ kuri Stade ya Huye
Abasirikare bari baje gushyigikira ikipe yabo
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Mukura VS yabanje mu kibuga
Twagirumukiza Abdul wasifuye uyu mukino
Harimo ishyaka n’imbaraga
Axel Rugangura ageza ku bakurikiye Radio Rwanda uyu mukino
Rujugiro n’umufana wa Mukura VS babanje guhigana ubutwari
Nubwo atatsinze igitego ariko Hakizimana Muhadjili yagoye cyane abakinnyi ba Mukura VS yigeze gukinamo
Umupira wavuyemo igitego
Issa Bigirimana yishimira igitego
Niyobuhungiro Fidele, umunyamabanga wa Mukura VS akurikirana umupira ari nako akurikirana niba byose bipanze neza muri Stade
Lomami Frank ahanganye na Rugwiro Herve...Lomami niwe wabonye uburyo bukomeye bwa Mukura VS bwashoboraga kuvamo igitego ariko umupira wikubita ku mutambiko w’izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves
Abafana biganjemo abanyeshuri nibo bakuriye uyu mukino
Kazungu Edmond ( i bumoso)ukuriye abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali na Nizeyimana Olivier, Perezida wa Mukura VS
Kazungu Clever, umuvugizi wa APR FC na we yarebye uyu mukino
Umuhanzi Thacien Titus ni umwe mu barebye uyu mukino
Fan Club ya Zone 1 yari yaje gushyikira APR FC i Huye...Ni bamwe mu bafana bayiherekeza aho igiye hose
Issa Bigirimana ashakisha icya 2
Denis Rukundo na Nshuti Dominique Savio bishyushya...Ni bamwe mu bakinnyi bazanywe muri APR FC bitezweho byinshi ariko ubu ntibahagaze neza cyane ku buryo babanza mu kibuga
Abakinnyi ba Mukura VS n’umutoza wabo bakunze kubwira Abdul ko hari byinshi ari kwirengagiza ku ruhande rwabo
Hakizimana Kevin wa Mukura VS wagowe cyane n’uyu mukino
Uko iminota yicumaga , niko abafana ba Mukura VS bakomezaga gutakaza icyizere
Mu minota yanyuma y’umukino, Mukura VS yakinnye neza cyane ariko inanirwa kwishyura igitego
Migi yagonganye n’abakinnyi ba Mukura VS arababara cyane biba ngombwa ko asaba ko asimbuzwa
Ndayishimiye Christophe ahabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo kuburanya cyane umusifuzi wari umaze kubima Penaliti ku munota wa 87
Abakinnyi ba Mukura VS batishimiraga ibyemezo by’umusifuzi nabo yabahaga amakarita
Herve Rugwiro ahanganiye umupira na Ndayishimiye Christophe...Bombi basigaranye igitambaro cya Kapiteni...Christophe yagisigaranye nyuma y’aho Cyiza Hussein asimbuwe naho Herve agisigarana nyuma y’aho Migi asimbuwe
APR FC yokejwe igitutu mu minota yanyuma ariko ibyitwaramo neza
Abafana bo mu Ntare Fan Club bakurira ingofero abakinnyi nyuma y’umukino
PHOTO:RENZAHO Christophe