Katauti ararara ashyinguwe i Nyamirambo

Ndikumana Katauti Hamadi wari umutoza wungirije muri Rayon Sports witabye Imana azize urupfu rutunguranye mu ijoro ryakeye ararara ashyinguwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 mu irimbi ry’i Nyamirambo.

Mu kiganiro kirambuye Minani Hemed umwe mu bakuriye abafana b’Amavubi ndetse yari inshuti ikomeye ya Katauti yatangarije Rwandamagazine.com ko mu idini ya Islam barara bashyinguye umuntu wapfuye ngo kereka iyo hari umwe mu bo mu muryango we ubisabye.

Ati " Arashyingurwa kuko n’ababyeyi be ni abasilamu na we ubwe yariwe. Ikibazo cyigeze kuvuka, ni igihe yasezeranaga na Oprah muri Gaturika ariko ntibyamukuye mu idini ya cyisilamu. Yari umwe mu basengeraga muri Islam kandi n’imihango iri bumukorerwe ni iya cyisiramu.

Umuntu ashobora kudashyingurwa uwo munsi igihe haba hari umwe wo mu muryango we ubisabye ari kure , icyo cyifuzo kirubahirizwa, nta cyaha kiba gikozwe. Nkigihe nanone haboneka umuntu washakaga kumusezeraho bwanyuma ariko akaba ari kure, nabwo birubahirizwa. Hari utabyakira kuba atamushyinguye. Sibyiza rero gushyingura umuntu ngo ukomeretse umwe mu basigaye."

Hemed yakomeje avuga ko saa moya zaa mu gitondo aribwo ababyeyi ba Katauti bari bafashe imodoka bava mu Burundi. Nta gihindutse saa saba baraba bageze i Kigali bari kumwe n’abandi bavandimwe be.

Gusezera kuri Katauti biraba saa cyenda n’igice ku Musigiti wo kwa Kadafi, ashyingurwe saa kumi z’umugoroba mu irimbi ryo mu Rugarama aho abayisilamu bashyingura i Nyamirambo. Mu Nyakabanda aho Katauti yari atuye niho hakomereza ikiriyo hafi y’Akagali ka Nyakabanda.

Abajijwe niba bari bubanze gupima umurambo wa Katauti ngo harebwe icyamwishe, Hemed yatangarije Rwandamagazine.com ko bo ’Autopsie’ batayirambirizaho.

Ati " Autopsie ntakintu twebwe itumarira mu idini ya Islam. Twe dufata ko igihe cye cyageze , ntampamvu yo kuyikoresha Gupfa ni igeno nkuko no kuvuka ari igeno. ….ntanyungu idufitiye uretse gutera umutima mubi mu basigaye nkigihe baba bakeka ko hari uwamuroze. Hari abayisilamu babisaba nabwo birubahirizwa bitewe n’urupfu ariko ntabwo bikunda kubaho."

Tariki 11 Nyakanga 2009 nibwo Katauti yakoze ubukwe na Uwoya

Krish Ndikumana, umuhungu wa Katauti na Oprah

Inkuru bijyanye:

Breaking News: Katauti Hamad watozaga Rayon Sports yitabye Imana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo