Breaking News: Katauti Hamad watozaga Rayon Sports yitabye Imana

Ndikumana Katauti Hamad wari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize urupfu rutunguranye.

Ku munsi w’ejo tariki 14 Ugushyingo 2017 nibwo Katauti Hamad yari yakoresheje imyitozo nkuko bisanzwe irangiye, arataha.

Amakuru dukesha umwe mu bantu ba hafi b’ikipe ya Rayon Sports ni uko ngo nta ndwara n’imwe yari arwaye ndetse ngo ntanirwara itungurana yari asanzwe arwara. Byageze ku isaha ya saa munani z’ijoro araremba ari nabwo bahamagaje Mugemana, umuganga mukuru wa Rayon Sports agezeyo bamujyana kwa muganga , apfira mu nzira bataramugeza ku kigo Nderabuzima cya Rwampara aho bari bamubanje ngo bamusuzume. Kuri icyo kigo ninaho umubiri wa Katauti uruhukiye.

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye n’umuganga wungirije wa Rayon Sports yadutangarije ko na we yabyumvise nijoro ariko ngo nta makuru menshi abifiteho. Ati " Nanjye nabyumvise nijoro, ntabwo ndamenya neza icyo yaba yazize."

Katauti apfuye inkurikirane na Mutuyimana Evariste wari umuzamu wa Rayon Sports wapfuye tariki 12 Nzeli 2017.

Katauti (wifashe ku munwa)ubwo yari yagiye gushyingura Mutuyimana Evariste bapfuye bakurikirana

Minani Hemed ukuriye abafana b’ikipe y’igihugu Amavubi uri aho umubiri wa Katauti uruhukiye yatangarije Rwandamagazine.com ko bategereje umuryango wa Katauti uri buturuke i Burundi. Hemed yavugaga ko uwo muryango ushobora kuhagera ku isaha ya saa saba.

Ati " Ntagihindutse arashyingurwa uyu munsi mu irimbi ry’i Nyamirambo nyuma y’isengesho ryo kumusezeraho rikorerwa kwa Kadafi."

Imwe mu mafoto yanyuma yamufotowe ku munsi w’ejo ubwo yakoreshaga imyitozo

Ndikumana yakiniye Amavubi imikino 51 anayabera kapiteni igihe kinini. Ni umwe mu bakinnyi bajyanye n’Amavubi mu gikombe cya Afurika muri 2004 ku nshuro imwe rukumbi u Rwanda rwacyitabiriye. Yakinnye nk’uwabigize umwuga mu makipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda harimo ayo muri Chypre no mu Bubiligi.

Katauti Hamadi akiri mu Rwanda yakiniye Rayon Sports, muri 2002-2003 yerekeza muri , KV Mechelen. Katauti kandi yakiniye , KAA Gent. Muri 2005-2006 yakiniye APOP Kinyras Peyias yo muri Chypre, nyuma aza kwerekeza muri Nea Salamina Famagusta FC nayo yo muri Chypre.

Muri 2008 yakiniye Anorthosis Famagusta FC na yo yo muri Chypre naho muri 2009 akinira Athletic Club Omonia Nicosia. Muri 2010 yerekeje muri AEL Limassol, asoreza gukina umupira nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya APOP Kinyras Peyias muri 2011.

Agarutse Katauti yakiniye Yanga Africans yo muri Tanzaniya ayivamo ajya muri Vitalo’o yo mu Burundi, nyuma agaruka muri Rayon Sports. Rayon Sports yayivuyemo ajya muri Espoir FC ari na ho yahagarikiye burundu gukina umupira maze ahita atangira kuba umutoza. Yabaye umutoza wa Musanze FC muri Seaon ishize ari naho yavuye ajya muri Rayon Sports aho yari yungirije Karekezi Olivier.

Katauti yari yarashakanye na Irene Uwoya[Oprah] menyekanye cyane muri filime z’urukundo zakunzwe muri Tanzania no mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba nka “Fair Decision”, “Pretty Girl” ,“Oprah” n’izindi. Tariki 11 Nyakanga 2009 nibwo bakoze ubukwe. Katauti apfuye bari baramaze gutandukana burundu. Asize umwana witwa Krish Ndikumana, babyaranye na Irene Uwoya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(15)
  • ######

    Ni agahinda gakomeye,ni inkuru y’incamugongo ku banyarwanda bakunda sport
    Gusa birababaje kd bakurikirane hamenyekane icyamuhitanye.Imana imwakire mu bayo.

    - 15/11/2017 - 06:39
  • Nzayisenga Johnson

    Mbega inkuru yakababaro kuba bakunzi ba football! nagahinda gakomeye kubyumva biragoye pe! gusa pole kumuryango was katauti, kuri rayon sport kdi Imana imwakire mubayo!!
    Igisigaye nugukurikirana icyo yazize

    - 15/11/2017 - 06:41
  • ######

    Imana ibakire mubayo kbx@

    - 15/11/2017 - 06:41
  • Jmv

    Ni inkuru y’incamugongo kandi iteye agahinda ku banyarwanda bakunda sport by’umwihariko ku bakunzi ba Rayon Sport.
    Gusa hakurikiranwe hamenyekane icyo yazize kandi Imana imwakire mu bayo.

    - 15/11/2017 - 06:49
  • Mizigiro marie claire

    Imana imuhe iruhuko ryiza birababaje

    - 15/11/2017 - 06:50
  • ######

    Andika ubutumwa muvandimwe twagukundaga none Imana igukunze kuturisha irakwisubije igendere ntuzava mumitima yacu aba reyon n’abanyarwanda muri rusanjye RIP Ahmad

    - 15/11/2017 - 06:53
  • Dodock

    Ninkuru ya kababaro ’’’......

    - 15/11/2017 - 07:16
  • justine

    Mbega inkuru imbabahe,imana iguhe iruhuko ridashira dear

    - 15/11/2017 - 08:34
  • Niyonsenga jean paul

    Imana imwakire mubayo , kandi imuhe iruhuko ridashira, agiye tukimukeneye tuzahora tumwibuka. gusa ababishinzwe bakore iperereza ryimbitse barebe icyo azize ntibyumvikana. N. jean paul I musanze

    - 15/11/2017 - 09:01
  • ######

    Imana ibakire mubayo

    - 15/11/2017 - 09:44
  • Pascal

    RIP. Imana imwakire mu bayo.

    - 15/11/2017 - 09:44
  • ######

    Nihanganishiji umuryango waba reyon

    - 15/11/2017 - 10:00
  • Mugiraneza Emmanuel

    Katauti arambabaje pe,yari umudefanseri mwiza cyane.Imana imwakire.

    - 15/11/2017 - 10:38
  • Israel

    Imana imuhe iruhuko ridashira ikomeze abasigaye

    - 15/11/2017 - 12:06
  • John patrick

    Tuzakomeza kumwibukira kumupira wahuje U’ Rwanda na Ghana. Igihe Koffur yahasebeye. Imana imuhe iruhuko ryiza

    - 15/11/2017 - 22:03
Tanga Igitekerezo