Jacques Tuyisenge yakomoje ku Mavubi, kubona itike kwa Gor Mahia n’ibivugwa ko agiye kujya muri AS Vita Club

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Amavubi Jacques Tuyisenge avuga ko nubwo ntacyo bagiharanira mu gushakisha itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, ngo bagiye muri Cote D’Ivoire gukinira Ishema ry’igihugu ndetse nabo ubwabo bakagaragaza icyo bashoboye.

Rutahizamu wa Gor Mahia n’ikipe y’igihugu, Amavubi yabitangarije abanyamakuru nyuma y’imyitozo ya nyuma Amavubi yakoze mbere yo kwerekeza muri Cote d’Ivoire.

Jacques Tuyisenge ngo yasanze umwuka ari mwiza ari naho ahera aha abanyarwanda icyizere cy’uko bazitwara neza.

Ati " Groupe imeze neza. Nageze hano umusibo ejo nimugoroba. Nasanze harimo umwuka mwiza. Buri wese arashaka kwereka abanyarwanda ko akwiriye gukina mu ikipe y’igihugu. Ibyo byose buri wese afite nibyo tuzashyira hamwe kugira ngo twitware neza."

Yunzemo ati " Ni umukino twubashye cyane kuko uzaduhesha agaciro twebwe nk’abakinnyi gutsindira Cote d’Ivoire iwabo. Ikindi ku rutonde rwa FIFA Igihugu kirazamuka...hari ibintu byinshi tureba. Iyo ushaka kujya ku isoko ryagutse, imikino nk’iriya niyo uba ukwiriye kwitwaraho neza. Uko tugenda tuganira, uriya mukino tuzitwara neza."

Jacques Tuyisenge yanabajijwe ku mukino ikipe ye ya Gor Mahia yaboneyeho itike ya ¼ cya Total CAF Confederation Cup. Ni umukino Gor Mahia yatsinzemo Petro Atletico yo muri Angola 1-0 cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge bihesha itike ikipe ye yo kwerekeza muri 1/4.

Yavuze ko wari umukino ukomeye kuko bakinnye n’ikipe nayo yashakaga gutsinda kugira ngo ibone itike.

Ati " Ku ruhande rwacu twari twiteguye kuko twari mu rugo. Kuva twatangira gukinira mu rugo, Rayon Sports niyo yaje irahadutsindira , ntayindi kipe iraza ngo ihadutsindire. Nicyo cyizere twari dufite. Ni umukino twari twiteguye. Kunganya twagombaga kuvamo. Ntabwo twabishakaga. Byasabaga ko dutsinda kugira ngo tubone itike."

Ni umukino utari woroshye kuko twabonye amakarita 2 y’umutuku ariko twakomeje gushyiramo imbaraga kugeza dutahanye intsinzi. Abafana bagize ibyishimo byinshi cyane. Uretse n’abafana, natwe abakinnyi twarishimye cyane. Ni ahantu twashakaga kugera. Ubushize twatakaje amahirwe twari tuyafite. Navuyeyo abantu benshi bishimye cyane."

Ku bivugwa ko yaba agiye kujya muri AS Vita Club yo muri RDCongo nabyo Jacques Tuyisenge yagize icyo abivugaho.

Ati " Kugeza ubu , iyo ntacyo baremeza, akenshi uba ufite ikipe yawe ukiri gutekerezaho. Turacyari mu marushanwa ya CAF, turacyari gushaka igikombe kugira ngo umwaka utaha tuzakine Champions League. Ndacyari gutekereza ku ikipe yanjye kugeza nibura Shampiyona irangiye kuko izarangira muri Gicurasi gusa amasezerano yanjye azaba atararangira , habura igihe gito. Nkeka ko icyo gihe aribwo ibintu byo kuvuga ngo nzajya mu ikipe runaka cyangwa nzaguma muri Gor Mahia aribwo bizamenyekana."

Ikipe y’igihugu, Amavubi irahaguruka mu Rwanda saa saba z’urukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2019.

Ku Cyumweru tariki 23 Werurwe 2019 nibwo umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe. Umukino ubanza Cote d’Ivoire yari yatsindiye Amavubi kuri Stade ya Kigali 2-1. Ni ibitego byatsinzwe na Jonathan Kodjia na Max-Alain Gradel. U Rwanda rwatsindiwe na Meddie Kagere.

Guinea yamaze kubona itike, iyoboye itsinda H n’amanota 11, ikurikiwe na Cote d’Ivoire ifite amanota 8. Centrafrique bafite amanota atanu ku mwanya wa gatatu mu gihe u Rwanda ari u rwa nyuma n’amanota abiri.

Jacques na bagenzi be ngo bashimishijwe no kubona itike ya 1/4 cya Total Confederation Cup nyamara umwaka ushize yarabaciye mu myanya y’intoki

Niwe kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi agiye kujya guhatana na Cote D’Ivoire

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo