Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Cote d’Ivoire (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere y’uko yerekeza muri Cote d’Ivoire mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2019.

Abakinnyi bagera kuri 24 nibo bakoze imyitozo ya nyuma yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019 guhera saa yine z’amanywa kugeza saa sita.

Umunyezamu Mvuyekure Emery ntiyakoze imyitozo kuko yari yagiye gukurikirana ibijyanye n’ibyangombwa bye ku rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka. Undi utakoze imyitozo ni Kagere Meddie wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kuko kuri uyu wa Kabiri ikipe ye ya Simba SC yari ifite umukino wa Shampiyona batsinzemo ikipe ya Ruvu Shooting ibitego 2-0 ndetse na we akaba yaratsinzemo igitego. Abatoza b’Amavubi bamuretse ngo abanze aruhuke nkuko Mashami Vincent yabitangarije abanyamakuru.

Rwatubyaye Abdul yageze mu mwiherero kuri uyu wa Kabiri nijoro avuye muri Sporting Kansas City yo muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Jacques Tuyisenge wafashije ikipe ye ya Gor Mahia kubona itike ya ¼ cya Total CAF Confederation Cup we yageze mu mwiherero ku wa mbere nijoro. Undi bahagereye umunsi umwe ni Djihad Bizimana wa Waasland Beveren yo mu Bubiligi hamwe na Nirisarike Salomon wa FC Tubize nayo yo mu Bubiligi.

Undi mukinnyi utakoze imyitozo ni Buteera Andrew wavunikiye mu myitozo y’ikipe y’igihugu ndetse we ntari mu bakinnyi bari butoranywemo 23 berekeza muri Cote d’Ivoire.

Mashami Vicent yatangarije abanyamakuru ko ubu Amavubi afite ikipe nziza kabone n’ubwo ngo badahagaze neza. Yavuze ko ikipe bafite yatsinda ikipe iyo ariyo yose. Yavuze ko bitoje neza kandi bakaba bafite morale iri hejuru yo kujya guhatana na Cote d’Ivoire.

Ikipe y’igihugu, Amavubi irahaguruka mu Rwanda saa saba z’urukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2019.

Ku Cyumweru tariki 23 Werurwe 2019 nibwo umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe. Umukino ubanza Cote d’Ivoire yari yatsindiye Amavubi kuri Stade ya Kigali 2-1. Ni ibitego byatsinzwe na Jonathan Kodjia na Max-Alain Gradel. U Rwanda rwatsindiwe na Meddie Kagere.

Umukino wo kwishyura uzakinirwa kuri Stade Félix Houphouët-Boigny yakira abantu 50.000. Mbere hari hatangajwe ko uzakinirwa kuri Stade Bouaké isanzwe yakira abantu 35.000 ariko igihugu cya Cote d’Ivoire cyahinduye aho uzabera kiwushyira kuri Stade Félix Houphouët-Boigny iherereye mu murwa mukuru wa Cote D’Ivoire.

Stade Félix Houphouët-Boigny yubatswe muri 1964. Yahoze yitwa Stade Andre Geo ariko ivuguruwe ihabwa izina rya Félix Houphouët-Boigny wigeze kuyobora icyo gihugu. Niyo kandi ASEC Abidjan yakiriraho imikino.

Guinea yamaze kubona itike, iyoboye itsinda H n’amanota 11, ikurikiwe na Cote d’Ivoire ifite amanota 8. Centrafrique bafite amanota atanu ku mwanya wa gatatu mu gihe u Rwanda ari u rwa nyuma n’amanota abiri.

Abakinnyi 24 nibo bakoze imyitozo ya nyuma

Myugariro Mangwende Emmanuel

Rutahizamu Nizeyimana Djuma wa Kiyovu SC ari mu bakoze imyitozo ya nyuma

Myugariro Rutanga Eric na Manzi Thierry basanzwe bakinana muri Rayon Sports

Muhire Kevin wa El Dakhleya Sporting Club

Rutahizamu Jacques Tuyisenge ni umwe mubazaba bayoboye ubusatirizi bw’Amavubi

Salomon Nirisarike uzaba ayoboye ubwugarizi

Rwatubyaye Abdul waraye ageze mu mwiherero mu ijoro ryakeye

Jimmy Mulisa, umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu, Amavubi


Banyuzagamo bakaganira na Mashami Vincent, umutoza mukuru w’Amavubi

Djihad Bizima wa Waasland Beveren yo mu Bubiligi

Hussein Habimana bita Etoo ni umwe muri ba myugariro bigaragaje muri Shampiyona bimuhesha guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

Rwatubyaye aganira na Rutanga bahoze bakinana muri Rayon Sports

Imyitozo irangiye, Mashami yafashe akanya aganira na Muhire Kevin

Muhire Kevin aganira na Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports yahoze akinira ...Muhawenimana ninawe ukuriye Fan Club y’Amavubi

Rwatubyaye yafashe umwanya yifotozanya n’abafana bamusabye agafoto

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Ntakimana

    Tuzabikora Ibi nibyo byari bikenewe ngo dutsinde

    - 20/03/2019 - 23:52
Tanga Igitekerezo