Intare zasuye Migi …Yabahishuriye ko azagaruka mu kibuga bakina na Rayon Sports

Intare za APR FC zasuye kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi wari umaze iminsi yaravunitse, aboneraho kubabwira ko yamaze gutangira imyitozo bityo ko mu mukino APR FC izakina na Rayon Sports azaba yagarutse mu kibuga.

Hari muri gahunda Intare za APR FC Fan Club basanzwe bakora bagasura abakinnyi ba APR FC bavunitse, bakanabagenera impano y’inkweto zo gukinisha, babifuriza kugaruka mu kibuga vuba.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 4 Kamena 2018 nibwo abagize Intare basuye Migi iwe mu rugo.

Uwizeyimana Aimable, umuyobozi wungirije mu Ntare za APR FC yabwiye umuryango wa Migi ko bagenzwaga no kubasura nyuma y’aho Migi agiriye imvune mu mukino bakinnye na Mukura VS.

Ati " Twaje mu rugo rwanyu ngo tubereke ko tubazirikana kandi ko tubifuriza kugaruka mu kibuga vuba. Nk’Intare twifuza kubana n’abakinnyi b’ikipe yacu haba mu byiza no mu bibi."

Uwizeyimana Aimable yakomeje ashimira Migi uburyo aba hafi umuryango mugari wa APR FC by’umwihariko Intare za APR FC mu bikorwa binyuranye bategura.

Migi na we yabashimiye urukundo badahwema kugaragariza abakinnyi ba APR FC ariko by’umwihariko umuryango we.

Ati " Muradukunda, natwe turabakunda. Uru rukundo mwatweretse uyu munsi si urwa none, ni urwa kera. Ndibuka muri 2015 njya kujya muri Azam FC muri Tanzania abenshi muri mwe baje kudusezera nk’umuntu wabanye neza na APR FC, badukorera ibirori byiza badusezeraho…

Nyuma yaho aho twagarukiye mu biruhuko, twari tumaze kugira imfura yacu Abi, amaze gukura nabwo Intare zigaruka kuduhemba , urumva ko ntabwo ari iby’uyu munsi ahubwo bihoraho."

Migi yaboneyeho kubatangariza ko yamaze gukira ndetse amaze iminsi 3 asubukuye imyitozo. Icyabashimishije cyane ni uko yababwiye ko azakina umukino w’ishiraniro uzahuza APR FC na Rayon Sports.

Ati " Nagira ngo mbonereho kubwira abafana ba APR FC muri rusange ko nari maze iminsi ndwaye , mboneraho gushimira ubuyobozi bwa APR FC bwambaye hafi, navuwe neza , nitaweho cyane , ninayo mpamvu nsa nuwagarutse vuba. Muganga wankoreye ‘Operation’ yampaye uruhushya rwo gutangira imyitozo. Maze iminsi 3 ntagiye imyitozo.

Umukino uzakurikira wa Police FC sinzaba mpari ariko ndabizeza ko umukino wa Rayon Sports nzawukina. "

Yunzemo ati " Nk’ uko bisanzwe Intare twanga umugayo. Njyewe n’abakinnyi bagenzi banjye mpagarariye, turi tayali kugira ngo tubaheshe ibyishimo muba mwifuza kuko namwe mudahwema kutwereka ko muba muri kumwe natwe. Haba mu mvura , haba mu zuba, mwagiye mutuba hafi mu ngendo za kure …

Hari aho twagiye dutsikira , mugakomeza mukatuba inyuma, aho kugira ngo mucike intege mugakomeza mukatuzamura . Natwe nicyo gihe ngo tubahe igikombe kuko nicyo muba mwifuza..."

Migi yavunikiye mu mukino wo ku munsi wa 23 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League ubwo APR FC yatsindiraga Mukura 1-0 i Huye. Uwo mukino ujya kurangira nibwo Migi yagonganye na Hassan wa Mukura VS avunika igufa ryo ku itama.

Tariki 22 Gicurasi 2018 nibwo Migi yabazwe iryo gufa ryo ku itama yari yavunitse. Ni umvune yitwa ‘Compressed Zygomatic fracture’.. Icyo gihe abaganga bamukoreye Maxillo Surgery. Maxillo Surgery ni ’Departement’ ishinzwe indwara zose zo mu maso n’amagufa yaho, uhereye munsi y’izuru kugera mu kanwa.

Kugeza ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. APR FC ifite amanota 50 igakurikirwa na AS Kigali ifite 48. Rayon Sports ni iya 3 n’amanota 44.

Ku itariki 10 Kamena 2018 , APR FC izakina umukino w’ikirarane na Police FC. Tariki 16 Kamena 2018 nibwo APR FC izakina na Rayon Sports umukino ushobora no kuzagena ikipe izatwara igikombe mu gihe aya yombi yaba yitwaye neza muyindi mikino afite.

Intare Fan Club yashinzwe tariki 20 Mata 2015. Igizwe n’abantu 60 b’ingeri zitandukanye.

Imfura ya Migi na Gisa Fausta, Abi..Bamwibarutse muri Kamena 2015

Bamuhaye impano y’inkweto azajya akinisha

Migi n’umugore we Gisa Fausta bishimiye impano bahawe n’Intare za APR FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • gogo

    turacyabahagarariye, APR for life

    - 5/06/2018 - 07:48
Tanga Igitekerezo