Hakizimana Adolphe , umunyezamu wa Rayon Sports ari koroherwa nyuma yo guta ubwenge ari mu kibuga agonganye na Maxwell wa Gasogi United.
Adolphe Hakizimana wari wabanje mu izamu ntiyarangije igice cya mbere nyuma y’uko asohotse ashaka kurwanira umupira na rutahizamu wa Gasogi United, Maxwell , akamukubita ivi ku mu twe bitari ubushake, undi agata ubwenge.
Yahise yihutanwa kwa muganga n’imbangukiragutaba. Kuri ubu atangiye koroherwa n’ubwo ngo umusaya ukimurya.
Ati " Burya nahise nta ubwenge, nabugaruye ngeze CHUK. Abaganga bahise banyitaho cyane kandi ndabashimira ndetse nanashimira by’umwihariko muganga Jeanine usanzwe afana Rayon Sports areka kureba umupira aramperekeza, amba hafi cyane. "
Yunzemo ati " Ubu ndi mu rugo, ndi koroherwa uretse imisaya yagize ikibazo ariko nayo iri koroherwa, ndahekenyera ku ruhande. Ndashimira cyane abafana uburyo bakomeje kumpamagara, byanyeretse urukundo kandi ndabibashimira."
Adolphe yemeza ko ubwo ikibazo yagize cyahuriranye n’ikiruhuko cy’imikino ibanza ya shampiyona, nta kabuza ngo azaba yamaze gukira neza ubwo Shampiyona izaba isubukuwe tariki 20 Mutarama 2023.
Adolphe wataye ubwenge ari mu kibuga yahise yihutishwa kwa muganga....ubu ari koroherwa