Ikipe ya Gasogi United yatsinze ikipe ya Rayon Sports igitego kimwe ku busa bituma Rayon Sports isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, biba inshuro ya mbere ikipe ya Gasogi United itsinze Rayon Sports kuva yava mu cyiciro cya kabiri.
Ni umukino w’umunsi wa 15 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Haringingo Francis utoza Rayon Sports yari yakoze impinduka mu ikipe bijyanye n’abakinnyi bari basanzwe babanza mu kibuga.
Zimwe muri izo mpinduka ahanini zashingiye ku ibura ry’abakinnyi iyi kipe yagenderagaho barimo nka Kapiteni wabo, Samuel Ndizeye wavunitse urutugu mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na APR FC mu mpera z’icyumweru gishize ndetse na Mussa Esenu nawe uherutse kugira ikibazo cy’imvune.
Abo kandi bakaza biyongera kuri kuri myugariro Abdul Rwatubyaye na Rafael Osaluwe na bo bafite ibibazo by’imvune.
Nyuma y’izo mpinduka yari yakoze mu kibuga, yaje gukora n’izindi bitamuturutseho nyuma yo kongera kuvunikisha abakinnyi mu gice cya mbere barimo umunyezamu Hakizimana Adolphe wagoganye na Maxwell Ndjoumekou rutahizamu wa Gasogi United bikamuviramo gusohoka mu kibuga ndetse akanajyanwa igitaraganya kwa mugaga maze agasimburwa na Hategekimana Bonheur.
Ku munota wa 33 w’igice cya mbere nyuma yo gukorerwaho ikosa na Bugingo Hakim, Onana Essomba Willy nawe yaje gusohoka mu kibuga acumbagira maze asimburwa na Paul Were, bivuze ko ikipe ya Rayon Sports yari imaze gutakaza abakinnyi babiri bakomeye mu minota 35 y’igice cya mbere.
Nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Paul Were, yagerageje kugenzura umukino cyane mu gice cy’imbere aho yabonanaga neza na Rudasingwa Prince ariko kuboneza mu izamu rya Cuzuzo Aime Gael bikomeza kuba ingorabahizi.
Habura iminota ibiri gusa ngo igice cya mbere kirangire, ikipe ya Gasogi United yafunguye amazamu ku mupira wahinduriwe Malipangou Theodore Christian imbere y’izamu maze nawe atazuyaje awohereza mu rushundura maze igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya Gasogi United ku busa bwa Rayon Sports.
Igice cya kabiri kigitangira, ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka aho Ndekwe Félix yasimbuwe na Moussa Camara mu kurushaho kongerera imbaraga ubusatirizi ariko kubona igitego bikomeza kwanga.
Gasogi United nayo yagiye ikora impinduka nkaho yakuye mu kibuga umukukinnyi Ishimwe kevin agasimbura na Mugabe Robert naho Hamiss Hakim we agasimbura Ngono Guy.
N’ubwo izo mpinduka zose zagiye ziba ku mpande zombi ariko ntacyo byahinduye ku gitego cya Gasogi United kuko umukino warangiye ari igitego kimwe cya Gasogi United.
Kuva ikipe ya Gasogi United yazamuka mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru, ni ubwa mbere itsinze ikipe ya Rayon Sports ndetse ni n’ubwambere ikipe ya Gasogi United isoje imikino ibanza iri mu makipe ane ya mbere.
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports, ikipe ya Gasogi United yahise ifata umwanya wa 4 n’amanota 28 inganya na Rayon Sports ariko ikaba izigamye ibitego 7 naho Rayon Sports yo ikaba izigamye ibitego 6 gusa byatumye irangiza imikino ibanza iri ku manya wa 5.
Abasimbura ba Rayon Sports bari biganjemo abasanzwe babanza mu kibuga
I bumoso hari Team Manager wa Gasogi United akaba n’umuvugizi wa Gatatu w’iyi kipe (nyuma ya KNC na Mutabaruka), Kabera Fils Fidele
Kiwanuka Paul , Umutoza wa Gasogi United ukomeje kwitwara neza
Haringingo Francis yinjiye muri uyu mukino abizi ko ari umukino uvuze byinshi ku hazaza he muri Rayon Sports
Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Maitre Rwagatare Janvier waruzwi nka MVS wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA kugeza mu 2006 uheruka kwitaba Imana
Kiwanuka na Sasha bafatanya gutoza Gasogi United babanje kuganira neza ku mayeri bagiye kwifashisha
Adolphe Hakizimana yagiriye ikibazo mu kibuga nyuma yo kugongana na Maxwell, asohorwa ajyanwa kwa muganga
Felicien niwe wakinnye mu bwugarizi nyuma y’uko Ndizeye Samuel yavunitse urutugu
Malipango watsindiye Gasogi igitego cyahinduye amateka
KNC, nyiri Gasogi United akaba n’umuyobozi wayo yari kuri uyu mukino w’amateka ku ikipe ye...Ni umukino yari amaze igihe atangaje ko ntakabuza azatsinda Rayon Sports
Hadji Youssuf Mudaheranwa , nyiri Gorilla FC akaba na Perezida wayo
Hon. Makuza Bernard na we ari mu banyacyubahiro barebye uyu mukino
Patrick Namenye, umunyamabanga wa Rayon Sports na Kayisire Jacques, Visi Perezida wa Rayon Sports bari bumiwe
I bumoso hari Matiku Marcel, Visi Perezida wa FERWAFA...i buryo ni Muhire Henry, umunyamabanga wa FERWAFA
Gafurama Marion ushinzwe ubukangurambaga muri Gasogi United ibyishimo byari byamubanye byinshi
Ndahiro Olivier, umubitsi wa Rayon Sports
Fabrice , Perezida wa AS Kigali
I bumoso hari Mutabaruka Anglebert ukuriye abafana ba Gasogi United akaba n’umuvugizi wayo wungirije
Umuyobozi wa Twyford Rwanda na we yari yaje gushyigikira Gasogi United
Kayonga Stephen, Visi Perezida wa Gasogi United
Niyitanga Desire , Perezida wa Gicumbi FC
Rwatubyaye Abdul yumiwe, yifata ku munwa
Ngabo (ubanza i bumoso) usanzwe aba muri Australia yari yasabye abakinnyi ba Gasogi United ko bamutsindira uyu mukino akabona impamba y’ibyishimo azasubirana muri Australia
Gasogi United ikomeje kwigarurira n’imitima y’abakiri bato
Eddy Sabit wa RBA na Karenzi wa Fine FM bakurikiraga banasesengura imigendekere y’umukino
Iminota ya nyuma abo muri Gasogi United bayirebanye igishyigika
Ibyishimo byasaze abafana ba Gasogi United
I bumoso hari Shema Gavin, umuhungu mukuru wa KNC , akaba umufana ukomeye w’ikipe ya se...Na we akina umupira nka rutahizamu muri Academy ya Shining Stars
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>