Gutsinda mukeba, mukanganya n’ikipe yari imaze iminsi ifite ibibazo by’amikoro , ntihaba habayemo kwirara ?...Mulisa yasubije

Mu mukino wo ku munsi wa 12 wa Shampiyona, ikipe ya APR FC yanganyije 0-0 na Miroplast FC itari ifite umutoza mukuru wayo Muhire Hassan uheruka gusezera ku mirimo ye ndetse ikaba yari imaze igihe idahemba abakinnyi bayo.

APR FC niyo yakinnye ifite morale nyinshi kuko tariki 25 Gashyantare 2018 yari yatsinze mukeba Rayon Sports 1-0 mu mukino wa 11 wa Shampiyona.

Nyuma y’umukino, APR FC yanganyijemo na Miroplast, Jimmy Mulisa yavuze ko abakinnyi be bagerageje bikanga ariko ngo yari abafitiye icyizere. Yabitangarije abanyamakuru nyuma y’umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018.

Kunganya na Miroplast 0-0 ubyakiriye gute? Abakinnyi bakinnye ibyo wifuzaga ?

Ntabwo umukino wagenze neza, twashakaga amanota 3…ubwo nyine ni uko byagenze , ni ukubyakira, tukareba ukuntu dutegura indi mikino…Ntabwo twakinnye ku rwego nifuzaga.

Guhindiranya abakinnyi cyane babanjemo uyu munsi kwari ugusuzugura ikipe mwari mugiye gukina ?

Abakinnyi nashyize mu kibuga nari mbafiriye icyizere. Bakinnye uko bashoboye ariko ntabwo byagenze neza. Ni ugutegura indi mikino, uyu ni ukuwushyira inyuma.

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports hari abakinnyi bahagaritswe (Martin, Eric Congolais, Onesme), byaba ari intandaro yo gutakaza uyu mukino ?

Abo bagize ‘Indiscipline’ ngira ngo mwarabyumvise ko twabahagaritse. Abahari barimo barakora. Nkuko nabivuze, abo nashyize mu kibuga nari mbafitiye icyizere , bagerageje ariko byanze.

Abo wahagaritse bazamara igihe kingana iki mu bihano ?Barasabwa iki ngo basubire mu ikipe ?

Nibisubiraho bashaka gukina bazagaruka. Abadafite Discipline ntabahari, abayifite bakinnye ariko biranga.

Gutsinda mukeba, mukanganya n’ikipe yari imaze iminsi ifite ibibazo by’amikoro , ntihaba habayemo kwirara kw’abakinnyi bawe ?

Keretse utazi umupira w’amaguru. Ibi byose bibaho, ntabwo ari ubwa mbere. Umupira w’amaguru ni uku umera. Hari igihe bigenda neza, hari igihe bigenda nabi , ngira ngo uyu munsi byagenze nabi.

Umukino uheruka wari watangaje ko uzaregera ikarita y’umutuku Muhadjiri yabonye, byagenze bite ?

Nabwiye abayobozi , bambwira ko babikoze ariko sinzi aho bigeze. Nabonye bamushyize kuri liste y’abatagomba gukina.

Nyuma yo kunganya na Miroplast, APR FC yagumye ku mwanya wa 3. Ifite amanota 21. Shampiyona iyobowe by’agateganyo na Kiyovu Sports ifite amanota 24 , AS Kigali ya 2 ifite 22. Miroplast FC yo yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 9 inganya na Espoir FC iyibanjirije.

APR FC irakomeza umwiherero wo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup izakinamo na Djoliba yo muri Mali mu cyumweru gitaha.

Inkuru bijyanye :

APR FC yanganyije na Miroplast itari ifite umutoza mukuru - AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo