APR FC yanganyije na Miroplast itari ifite umutoza mukuru - AMAFOTO

Mu mukino wo ku munsi wa 12 wa Shampiyona, ikipe ya APR FC yanganyije 0-0 na Miroplast FC itari ifite umutoza mukuru wayo Muhire Hassan uheruka gusezera ku mirimo ye.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018. APR FC yakiriye Miroplast igifite ’Morale’ yo gutsinda mukeba Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 11 wa Shampiyona 1-0.

Umutoza Jimmy Mulisa yari yaruhukije abakinnyi barimo Herve Rugwiro na Mangwende Emmanuel barebeye umukino muri Stade. Muhadjiri Hakizimana we ntabwo yakinnye umukino kuko yabonye ikarita itukura mu mukino baheruka gukina na Rayon Sports.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Maximme Sekamana, Ombolenga Fitina, umunyezamu ubanzamo Kimenyi Yves ni bamwe mu babanje ku ntebe y’abasimbura. Emery Mvuyekure, Ngabo Albert, Nsabimana Aimable na Nkinzingabo Fiston bataherukaga mu kibuga bari bahawe umwanya muri 11 babanje mu kibuga.

Miroplast FC yari imaze iminsi ifite ibibazo kuko abakinnyi bayo badaheruka guhembwa ari nayo mpamvu banze gukina umukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro ndetse mu mukino wo ku munsi wa 11 wa Shampiyona banyagiwemo na Etincelles FC 6-0.

Rafiki Nshimiyimana wari umutoza wungirije muri Miroplast niwe watoje uyu mukino.

APR FC niyo yatangiye isatira izamu ubona ko ifite inyota yo gutsinda ibitego hakiri kare. Ku munota wa 7, Bizimana Djihad yatunguye umunyezamu, aterera ishoti kure y’izamu ryikubita ku mutambiko waryo, umupira ujya hanze. Ikipe ya Miroplast yakomeje gukina ituje ubona yugarira neza ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bafite uburambe barimo Mukamba wagiye muri Miroplast avuye muri Kiyovu Sports. Rwigema Yves ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo ndetse na nyezamu Mutabazi Jean Paul nabo bari mu bakinnyi bari bahagaze neza cyane ku buryo byagoye ubusatirizi bwa APR FC bwari buyobowe na Nshuti Innocent, Iranzi Jean Claude na Nkinzingabo Fiston.

Mu gice cya kabiri, Jimmy Mulisa yinjije Maximme Sekamana na Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ icyarimwe. Migi yasimbuye Itangishaka Blaise naho Maximme asimbura Iranzi Jean Claude. Kwinjira kwabo ntakinini byahinduye kuko Miroplast yakomeje kugarira izamu, igacungira kuri ’Contre attaque’ ishakisha igitego cyangwa se kumara iminota kugira ngo umukino urangira banganya.

Ku munota wa 67 Issa Bigirimana na we wari wabanje hanze yasimbuye Amran Nshimiyimana. APR FC yakomeje kotsa igitutu ariko abakinnyi ba Miroplast bakayibera ibamba. Habura iminota nka 10 ngo umukino urangire, abakinnyi ba Miroplast bakunze kuryama batinza umukino ari nayo mpamvu hongereweho iminota 7 ku minota isanzwe y’umukino ariko nayo itagize icyo ihindura kuko umukino warangiye bikiri 0-0.

APR FC si yo kipe ya mbere ikomeye inaniwe gukura amanota 3 kuri Miroplast FC kuko umukino umwe yatsinze kuva yatangira gukina shampiyona ari uwa Kiyovu Sports 2-1. Andi makipe makuru hafi yayose yanganyije nayo. Miroplast yanganyije na Rayon Sports 1-1, inganya na Police FC 1-1 ndetse inganya na Mukura VS 2-2 .


Uko imikino yo kuri uyu wa 3 yagenze :

APR FC 0-0 Miroplast FC
Mukura VS 1-1 Marines FC
Sunrise FC 1-1 Amagaju FC
Bugesera FC 0-0 Etincelles

Urutonde rw’agateganyo

Buteera Andrew ari mu bakinnyi bakomeye ba APR FC badaheruka kubanza mu kibuga

Ombolenga, Migi na Maximme babanje hanze bose

Nshimiyimana Rafiki niwe watoje Miroplast FC kuko Muhire Hassan wari umutoza mukuru yamaze kwegura

11 APR FC yabanje mu kibuga

Abasimbura ba APR FC

11 Miroplast yabanje mu kibuga

Abasimbura ba Miroplast

Abatoza bombi basuhuzanya mbere y’umukino

Abafana ba APR FC barebye uyu mukino ntibari benshi

Habuze gato ngo Amran atsinde iki gitego mu minota ibanza y’umukino

Iranzi Jean Claude yabanje mu kibuga ariko nta kinini yakoze

Abakinnyi ba Miroplast wabonaga bakinana ubwitange cyane

Pekeyake yigaragaje cyane nka kapiteni wari uyoboye abakinnyi ba Miroplast

Rukundo Dennis yari acungiwe hafi ku ruhande rw’iburyo

Ubwugarizi bwa Miroplast bwari buhagaze neza cyane

Nkinzingabo Fiston ahanganye na Mukamba

Pekeyake ahanganye na Djihad winjiraga mu rubuga rw’amahina....yatakaga agaragaza ko yakoreweho ikosa ariko umusifuzi nta penaiti yatanze

Mutabazi Jean Paul urindira Miroplast yari ahagaze neza cyane

Nshuti Innocent yari acungiwe hafi cyane

Mbere yo kwerekeza mu rwambariro mu kiruhuko cy’igice cya mbere, umunyezamu Mutabazi Jean Paul yabanje kwitabwaho n’umuganga amufasha kugabanya ububabare bw’imvune yari afite ku kaguru

Bamujyanye mu rwambariro bamufashe mu maboko

Igice cya kabiri cyatangiye Migi na Maximme binjira mu kibuga

Issa Bigirimana yishyushya mbere yo gusimbura

Rwigema Yves ahanganye na Maximme Sekamana bakuranye muri Academy ya APR FC

Herve Rugwiro, Savio Nshuti, Hakizimana Muhadjiri, Byiringiro Lague, Manishimwe Emmanuel Mangwende na Ntaribi Steven barebeye uyu mukino muri Stade

Mukamba wakoze akazi gakomeye cyane

Mukamba yari acungiye hafi cyane Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’

Gutinza umukino byahesheje Mutabazi Jean Paul ikarita y’umuhondo

Mulisa Jimmy yari afite ibyishimo bike

Umunyenyezamu ati ’ Komeza uryame iminota iraba yicuma gake gake!

Mu minota yanyuma y’umukino, abakinnyi ba Miroplast bakunze kuryama batinza umukino

Umukinnyi wa APR FC yafatwaga n’aba Miropast 2

Abakinnyi ba Miroplast bishimiye cyane kunganya na APR FC nubwo bari bamaze iminsi bari mu bibazo

Rwigema Yves ni umwe mu bahaye akazi gakomeye ba rutahizamu ba APR FC

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo