Free State Stars si ikipe ikanganye - Haringingo

Umutoza wa Mukura VS Haringingo Francis avuga ko Free State Stars bazahura mu ijonjora ry’ibanze idakanganye nubwo ngo aziko ifite abakinnyi bakuze kandi bafite ubunararibonye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo APR FC na Mukura VS zihagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafurika zamenye amakipe zizahura nayo mu majonjora y’ibanze. Mukura VS yatomboye Free Stars yo muri APR FC yo ikazagura na Club Africain yo muri Tunisia.

Ni Tombola yari imraze iminsi ibaye ariko CAF iza gufata umwanya wo kuyisuzuma. Kuko mbere hari hasohotse amakuru avuga ko Mukura VS yagombaga guhura na Free State Stars, nyuma y’umukino w’umunsi wa 5 wa Shampiyona Mukura VS iheruka kunganyamo na AS Kigali 0-0 tariki 6 Ugushyingo 2018, abanyamakuru babajije Haringingo niba hari icyo yaba azi kuri Free State Stars, avuga ko hari ibyo ayiziho ariko ngo kubwe si ikipe ikanganye.

Haringingo yagize ati " Nagerageje gushaka amakuru kuri Free State Stars. Ni ikipe ya 8 muri Shampiyona yabo. Ni ikipe idakanganye gusa ni ikipe ifite abakinnyi bafite ubunararibonye kuko urebye imyaka yabo bari mu kigero cya 28 cyangwa 29. Ndi kugerageza gutegura abakinnyi mu mutwe no mu kubongerera imbaraga kugira ngo tuzajye kuwukina twiteguye neza."

Ikipe ya Free State Stars ikomoka mu gace kitwa Bethlehem muri Africa y’EPfo muri Free State. Iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere kuva muri 2008. Luc Eymael utoza Free States Stars yigeze gutoza mu Rwanda. Luc yatoje Rayon Sports.Free States kandi ikinwamo n’umunyezamu Kwizera Olivier, umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Kwizera Olivier yerekeje muri Free States umwaka ushize abifashijwemo na Sbusiso Nkosi wo muri Afurika y’Epfo uhagarariye inyungu za Kwizera Olivier.

Free States Stars yashinzwe muri 1979 , ishingwa yitwa Qwa Qwa Stars. Qua Qua nicyo cyaro yashingiwemo. Muri 202 nibwo yahinduriwe izina yitwa Free State Stars. Yambara ibara ry’umutuku n’umweru. Iyo yakiniye iwayo yambara umutuku, yasohoka ikambara ibara ry’ umweru.

Umwaka ushize w’imikino ntabwo woroheye iyi kipe ya Free State Stars aho yarangije ku mwanya wa 14 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere irimo amakipe 16. Ubu ni iya 8 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona yo muri Afurika y’Epfo. Ifite amanota 13 mu gihe Orlando Pirates ya mbere ifite 22.

Yatwaye igikombe cy’igihugu cya Afurika y’Epfo muri 1994 nicya 2018. Yakirira imikino kuri Stade yitwa Goble Park yakira abantu 20.000.

Umukino ubanza uzahuza Mukura VS na Free State Stars uzabera muri Afurika y’Epfo hagati ya tariki 27/28 Ugushyingo 2018, uwo kwishyura ukazabera mu Rwanda hagati ya tariki 4-5 Ukuboza 2018.

Mukura VS ihagarariye u Rwanda muri Total CAF Confederation Cup kuko yegukanye igikombe cy’Amahoro 2018 itsinze Rayon Sports Penaliti 3-1.

Umubiligi Luc Eymael wahoze atoza Rayon Sports kuri ubu niwe utoza Free State Stars

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo