Mukura VS yanganyije na AS Kigali - AMAFOTO

Mukura VS yanganyije na AS Kigali 0-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League iguma ku mwanywa wa 2 inyuma ya APR FC iyoboye urutonde rw’agateganyo.

Mukura yari imaze imikino ine itsinda, ihura na AS Kigali nayo yarwanaga no kubona amanota atatu ya mbere mu mikino itatu iheruka muri Shampiyona. Mukura VS yari yabashije gutsinda Kiyovu SC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 4 wa Shampiyona mu mukino wabereye ku Mumena naho AS Kigali yo yari yatsindiwe iwayo na Etincelles 2-0.

Aya makipe yombi atozwa n’Abarundi: Irambona Massudi Djuma ndetse na Haringingo Francis utoza Mukura VS. Ni amakipe yombi kandi yiganjemo cyane abakinnyi bakomoka i Burundi.

Mu gice cya mbere, Mukura yabonye uburyo bubiri burimo umupira watewe na Gael Duhayindavyi ukubita ku mutambiko hamwe n’igitego cyabazwe cya Mutebi Rachid cyanzwe n’umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

AS Kigali yari yagaruye mu kibuga Ally Niyonzima wakinaga umukino wa mbere muri Shampiyon y’uyu mwaka. Ally Niyonzima yabanje kwiruka mubyo gushaka uko yajya mu igeragezwa i burayi. Amakuru agera kuri Rwandamagazine.coma avuga ko n’ubundi iyo gahunda akiyifite. Ally Niyonzima yahanganaga mu kibuga hagati na Ntahobari Assouman Moussa waje muri Mukura VS avuye muri Vitalo yo mu Burundi. Mu gice cya mbere, Ntahobari Assouman Moussa yagoye cyane Ally Niyonzima.

Ku munota wa 16 gusa nibwo Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane yagize imvune asimburwa na Ngama Emmanuel. Nsabimana Eric yagize imvune ubwo yazamukaga ahanganiye umupira na Mutijima Janvier, agwa nabi agira imvune itatumye abasha gukomeza gukina.

Mu gice cya kabiri, AS Kigali yaje gutangira guhanahana neza umukino ; inabona uburyo bwa Ndarusanze Jean Claude wasigaranye n’umunyezamu Omar Rwabugiri awukurami anongera gukuramo uwa Kalanda Frank wari uwusubijemo.

Mu minota yanyuma nanone, Rwabugiri yanongeye gukuramo umupira wa Ndarusanze Jean Claude bari basigaranye bonyine.

Mu minota 15 ya nyuma y’umukino, Mukura yabonye uburyo bwiza bw’ibitego burimo ubwa Ntahobari Asman, Ciza Hussein na Lomami Frank ariko ntibwatanga umusaruro.

Mukura yagize amanota 13 kuri 15 irushwa amanota abiri na APR FC yo yujuje amanota 15 nyuma yo gutsinda Etincelles ibitego 2-0. Aya makipe akazanahura mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona ku itariki 1 Ukuboza 2018.

Urutonde rw’agateganyo

Abafana ba Mukura VS bari baje kureba ikipe yabo ikomeje kwitwara neza muri izi ntangiriro za Shampiyona

Umwe mu baba bashinzwe kwakira abanyacyubahiro muri Stade Mpuzamahanga ya Huye

11 Mukura VS yabanje mu kibuga: Rwabugiri Omar, Rugirayabo Hassan, Gael Duhayindavyi, Mutijima Janvier, Nshimirimana David, Iragire Said, Ndizeye Innocent, Munyakazi Yussuf (Rure), Mutebi Rachid, Ntahobari Assouman Moussa na Iradukunda Bertrand

Abasimbura ba Mukura VS : Wilondja Ismael, Nkomezi Alexis, Munezero Dieudonne, Tokoto Andre, Lomami Frank, Ciiza Hussein na Twizerimana Onesme

11 AS Kigali yabanje mu kibuga:Emery Mvuyekure, Rurangwa Moise, Harelimana Rachid, Ngandu Omar, Bishira Latif, Niyonzima Ally, Nsabimana Eric, Mwenedata Janvier, Ntamuhanga Tumaine, Kalanda Frank na Ndarusanze Jean Claude

Abasimbura ba AS Kigali: Nizeyimana Alphonse, Kanamugire Moses, Murengezi Rodrigue, Ndayisenga Fuadi, Muhozi Fred , Ngama Emmanuel na Mashingirwa Kibengo (Jimmy Mbaraga)

Abatoza ba Mukura VS bamaze kuyifasha kumara imikino 5 itaratsindwa

Masudi Djuma (hagati) uyoboye abatoza ba AS Kigali ntarabasha kubona amanota 3 kuva aho atangiriye gutoza AS Kigali

AS Kigali yirindaga gutsindwa umukino wa 2 wikurikiranya

Umupira Gael yateye ukubita ku giti cy’izamu

Iradukunda Bertrand wavuye muri Police FC ni umwe mu bagaragaza ko bazamuye urwego

Bertrand niwe watsindiye Mukura VS igitego cyayisheje amanota 3 mu mukino iheruka gukina na Kiyovu SC

Nizeyimana Olivier (i bumoso), Perezida wa Mukura VS yarebye uyu mukino....Arikumwe na Ntampaka Theogene wigeze kuyobora Rayon Sports

Mashami Vincent, umutoza w’ikipe y’igihugu, Amavubi na we ari mu barebye uyu mukino

Mutebi Rachid utarahiriwe n’intangiriro za Shampiyona kuko kugeza ubu nta gitego arabasha gutsindira ikipe ye mu mikino 5 ya Shampiyona imaze gukinwa

Masudi Djuma utarabasha kubona amanota 3 kuva aho aherewe gutoza AS Kigali

Mu kibuga hagati, Ntamuhanga Tumaine Tity ahanganira umupira na Rure

Abanyamakuru ba RBA mu kazi

Uko iminota yicumana niko abafana ba Mukura VS bibazaga aho igitego kiri buve

Muhozi Fred, umukinnyi ukiri muto wa AS Kigali wagoye cyane ba myugariro ba Mukura VS nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye Frank Kalanda

Fred akurikiye Ntahobari Assouman na we witwaye neza cyane muri uyu mukino

Omar Rwabugiri wigaragaje cyane muri uyu mukino

Mutijima Janvier yahuraga n’ikipe yahoze akinamo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo