Nyuma y’uko Dukuzimana Antoine ahagaritswe ku bunyamabanga bwa Gicumbi FC bamushinja kunyereza asaga miliyoni FRW, na we yanditse asubiza iyi kipe ndetse agaragaza ko ariyo ahubwo imubereyemo asaga Miliyoni 11 FRW.
Muri iyo baruwa, umuyobozi wa Gicumbi FC yamenyeshaga Dukuzimana ko ahagaritswe amezi 3 nyuma y’uko hari amafaranga yagiye yakira ariko ntayashyire kuri konti y’ikipe.
Aya mbere ngo atashyizeho ni Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW) yakiriye mu ushanwa ryari ryateguwe na Bralirwa ryo gukusanya imifuniko ya Turbo.
Andi mafaranga Gicumbi FC ishinja Dukuzimana ni ayo Rayon Sports yahaye Gicumbi FC tariki 21 Kamena 2018 nyuma y’uko yari imaze kwimura umukino wagombaga guhuza amakipe yombi. Icyo gihe ngo Rayon Sports yahaye Dukuzimana ibihumbi magana atatu by’amafaranga y’u Rwanda (300.000 FRW) nayo ngo ntiyayageza kuri konti za Gicumbi FC.
Dukuzimana yagaragaje ibimenyetso byose bigaragaza ko ari umwere
Mu ibaruwa Dukuzimana yandikiye Perezida w’ikipe ya Gicumbi FC, yasobanuye ko ibyanditswe atari ukuri kuko:
– Amafaranga yavuye mu irushanwa rya Turbo King yaguzwe abakinnyi kandi hakaba hari inyandiko ibigaragaza ndetse na Rwandamagazine.com ifitiye kopi
– Amafaranga yatanzwe na Rayon Sports yakoreshejwe n’ushinzwe umutungo ndetse uko yakoreshejwe nabyo yabitangiye urupapuro rubigaragaza narwo dufitiye kopi.
– Inyandiko igaragaza imyenda ikipe imubereyemo kuva muri 2010 y’asaga Miliyoni 11 FRW (11.837.924 FRW).
– Inyandiko imuhesha ububasha bwo guhagararira Perezida wa Gicumbi FC aho atari, ko yemerewe gukurikirana inyungu z’ikipe mu baterankunga no mu yandi makipe.
Ahereye ku nyandiko zigera kuri 20 yashyize ku mugereka w’ibaruwa ye (zose dufitiye kopi ), Dukuzimana yamenyesheje Perezida wa Gicumbi FC ko atari kunyereza amafaranga adafite n’aho ahuriye n’umwenda ikipe imubereyemo kandi yaranagiye aba ingwate inshuro nyinshi ngo ikipe ibashe gusohoza inshingano zayo.
Dukuzimana asoza ibaruwa ye avuga ko guhagarikwa atabitindaho kuko ari uburenganzi bw’ikipe igihe yabona bikwiriye ariko ko ngo bidakwiriye gusobanurwa no gusasirwa n’ikinyoma kimwandagaza mu ruhando rw’umupira w’amaguru. Yasoje agira ati " Ndangije mbasaba no kwibuka kugira ubutwari kuri uriya mwenda utari muto ikipe imfitiye."
Ibaruwa Dukuzimana yandikiye Gicumbi FC yisobanura kuri Miliyoni imwe na magana atatu (1.300.000 FRW ) Gicumbi FC imushinja kunyereza
Dukuzimana yagaragaje ko Gicumbi FC imubereyemo asaga Miliyoni 11 FRW kuva muri 2010
Kubwe ngo ntiyari kunyereza umutungo kandi yarakunze kuyitangira kenshi ngo ikunde isohoze inshingano zayo rimwe na rimwe akayibera ingwate
Inkuru bijyanye :
Dukuzimana yahagaritswe ku bunyamabanga bwa Gicumbi FC ashinjwa kunyereza amafaranga













/B_ART_COM>