Dukuzimana Antoine yamaze guhagarikwa ku bunyamabanga bwa Gicumbi FC bamushinja kunyereza asaga miliyoni FRW. Ngo naramuka atayishyuye mu mezi 3 , ubuyobozi bw’’iyo kipe buzafata izindi ngamba.
Ibi bikubiye mu ibaruwa Dukuzimana Antoine yandikiwe n’ubuyobozi bwa Gicumbi FC tariki 29 Ukwakira 2018. Kuba igiye hanze hashize hafi ukwezi, umuyobozi w’ikipe ya Gicumbi FC avuga ko ubwo ngo yaba yaratinze kugera kuri nyiri ubwite ariko ngo itariki yandikiweho niyo yahagarikiweho.
Muri iyo baruwa, umuyobozi wa Gicumbi FC amumenyesha ko ahagaritswe amezi 3 nyuma y’uko hari amafaranga yagiye yakira ariko ntayashyire kuri konti y’ikipe.
Aya mbere ngo atashyizeho ni Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW) yakiriye mu ushanwa ryari ryateguwe na Bralirwa ryo gukusanya imifuniko ya Turbo.
Munyakazi Augustin, umuyobozi wa Gicumbi FC yatangarije Rwandamagazine.com ko ayo mafaranga ari ayo mu mwaka wa 2014.
Andi mafaranga Gicumbi FC ishinja Dukuzimana ni ayo Rayon Sports yahaye Gicumbi FC tariki 21 Kamena 2018 nyuma y’uko yari imaze kwimura umukino wagombaga guhuza amakipe yombi. Icyo gihe ngo Rayon Sports yahaye Dukuzimana ibihumbi magana atatu by’amafaranga y’u Rwanda (300.000 FRW) nayo ngo ntiyayageza kuri konti za Gicumbi FC.
Mu iyo baruwa, Munyakazi Augustin, umuyobozi wa Gicumbi FC akomeza yibutsa Dukuzimana ko hari inama nyinshi zagiye zikorwa yibutswa kugarura ayo mafaranga ariko ngo akaba ntacyo yabikozeho. Ibaruwa isoza imumenyesha ko ahagaritswe amezi 3 ku mwanya w’ubunyamabanga bw’ikipe. Muri ayo mezi kandi ngo ninabwo agomba kuba yamaze kwishyura ayo mafaranga, atabikora, hagafatwa izindi ngamba.
Rwandamagazine.com yifuje kumenya impamvu itumye Gicumbi FC ihagarika Dukuzimana muri 2018 nyamara amafaranga menshi ashinjwa ari ayo muri 2014, Munyakazi Augustin avuga ko bari barabanje kumwihanganira.
Ati " Ahubwo wamubaza impamvu we amaze iyi myaka atarishyura ayo mafaranga. Twamaze igihe kinini tumusaba ko yayishyura ariko arabyanga. Yewe bamwe twanashatse kumufasha kuyishyura ariko arabyanga.
Naramuka ayishyuye na mbere y’amezi 3 kandi akanandika n’ibaruwa isaba imbabazi, yagarurwa mu kazi ntakindi tumushinja ariko natabikora tuzafata izindi ngamba."
Ku zindi ngamba zafatwa igihe Dukuzimana yaba atishyuye agera kuri 1.300.000 FRW abazwa na Gicumbi FC, Munyakazi Augustin yirinze kuvuga izo arizo.
Ibaruwa ubuyobozi bwa Gicumbi FC bwandikiye Dukuzimana bumuhagarika mu gihe cy’amezi 3
Rwandamagazine.com yifuje kuvugana na Dukuzimana Antoine kuri iki kibazo ariko ntiyafataga telefone ye ngendanwa.
Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League 2017/18 yasojwe Gicumbi FC imanutse mu cyiciro cya kabiri.
Nyuma y’uko Intare FA imenyesheje FERWAFA ko itazakina icyiciro cya mbere nyuma yo gutwara igikombe cy’icyiciro cya 2 itsinze AS Muhanga 2-1, hateguwe irushanwa ryo gushaka ikipe izayisimbura.
Amakipe atatu arimo Gicumbi FC, Sorwathé FC na Pépinière FC ni yo yari ahanganiye umwanya wo gusimbura Intare FA.
Gicumbi FC yakatishije itike yo kugaruka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda nyuma yo kunganya na Sorwathé FC 2-2 mu mukino wa nyuma wa kamarampaka wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa 1 Ukwakira 2018. Umukino wayo wa mbere wo ku wa 29 Nzeri yatsinze Pépinière FC ibitego 2-1.
Mu mikino 5 ibanza ya Shampiyona, Gicumbi FC niyo iheruka izindi. Ifite inota 1 mu gihe APR FC iyoboye urutonde ifite amanota 15.











ahahaha
Nasange Boss we De Gaule bashinge iyabo FERWAFA iy’u Rwanda yarabananiye kuyi...