* Rayon Sports yanganyije 0-0 na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane mu mukino w’ikirarane utarakiniwe igihe ku munsi wa 23 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League.
* Nubwo Rayon Sports yaherukaga gutsindwa n’Amagaju FC , abafana bagataha bijujutira umutoza, ariko kuri uyu mukino hari Fan Clubs zari zayiherekeje:Gikundiro Forever, March Generation, Vision Fan Club , Blue Family n’izindi zinyuranye.
*Rayon Sports yakinishije imbaraga nyinshi ariko ubwugarizi bwa Musanze FC burayizibira ibura igitego.
*Amahirwe ya Rayon Sports yo kuba yatwara igikombe yahise ayoyoka... Yagumye ku mwanya wa 3 n’amanota 45...Irarushwa na AS Kigali ya mbere amanota 6
*Minnaert yongeye gusohoka muri Stade arinzwe na Polisi
Urutonde rw’agateganyo
Umupira si intambara...Abasimbura b’amakipe yombi binjiye baganira
11 Musanze FC yabanje mu kibuga: Ndayisaba Olivier, Habyarimana Eugene, Valeur, Shyala Philbert, Moses Kanamugire, Kaburuta, Ramadhan Niyonkuru, Mudeyi Sulaiman, Munyakazi Youssuf, Bokota Labama na Wai Yeka
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Ndayisenga Kassim, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Nyandwi Saddam, Irambona Eric, Sefu, Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot, Djabel, Tchabalala na Mugisha Gilbert
Abatoza bombi basuhuzanya mbere y’umukino
Abasimbura ba Musanze FC
Abasimbura ba Rayon Sports
Bari baje gushyigikira Rayon Sports bakunda
Ku mukino nkuyu, Azam TV ntiyahabura
Nkurunziza Jean Paul wa Isango Star
RBA nayo ntijya itenguha abayikurikira
Fair Play
Gikundiro Forever yanze gutererana ikipe ya Rayon Sports nubwo itari mu bihe byiza
March Generation nabo baherekeje Rayon Sports i Musanze
Vision Fan Club
Sefu akorerwaho ikosa
Mugisha Gilbert yakoze iyo bwabaga ariko biranga
Ba myugariro ba Musanze FC bari bahagaze neza cyane...Bokejwe igitutu cyane ariko bihagararaho
Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports ni uku yarebaga
Tchabalala yashakishije igitego ariko biranga
Paul Muvunyi (i bumoso), Perezidawa Rayon Sports na Placide , Perezida wa Musanze FC bareba uko amakipe yabo ahanganira mu kibuga
Moses Kanamugire yahuraga n’ikipe yigeze gukinamo
Bokota na we yahuraga na Rayon Sports yigeze kubera rutahizamu bari barise ’Igikurankota’
Abafana ba Rayon Sports bari bumiwe babona ikipe yabo inganya
Diarra mbere yo kwinjira mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert
Gutinza umukino byahesheje Ndayisaba Olivier ikarita y’umuhondo
Iminota 7 niyo yongeweho
Mu minota yanyuma Mutsinzi Ange yinjiye asimbuye ajya gusatira izamu nubwo asanzwe akina nka myugariro
Eric Rutanga na we yinjiye asimbuye
Olivier yari yabereye ibamba Rayon Sports
Minnaert yasohotse aherekejwe na Polisi
Abafana babyiniraga ku rukoma
PHOTO:RENZAHO Christophe
NTITANGURANWA
Rayon yashaje pe! APR Yanjye izabikora twitwarire igikombe!!!
xaveli i gicumbi
erega rayon nicishe bugufi APR yikomereze kbs ntabyigikombe bahebeee!