Rayon Sports yanganyije na Musanze FC, amahirwe y’igikombe arayoyoka - AMAFOTO

* Rayon Sports yanganyije 0-0 na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane mu mukino w’ikirarane utarakiniwe igihe ku munsi wa 23 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League.

* Nubwo Rayon Sports yaherukaga gutsindwa n’Amagaju FC , abafana bagataha bijujutira umutoza, ariko kuri uyu mukino hari Fan Clubs zari zayiherekeje:Gikundiro Forever, March Generation, Vision Fan Club , Blue Family n’izindi zinyuranye.

*Rayon Sports yakinishije imbaraga nyinshi ariko ubwugarizi bwa Musanze FC burayizibira ibura igitego.

*Amahirwe ya Rayon Sports yo kuba yatwara igikombe yahise ayoyoka... Yagumye ku mwanya wa 3 n’amanota 45...Irarushwa na AS Kigali ya mbere amanota 6

*Minnaert yongeye gusohoka muri Stade arinzwe na Polisi

Urutonde rw’agateganyo

Umupira si intambara...Abasimbura b’amakipe yombi binjiye baganira

11 Musanze FC yabanje mu kibuga: Ndayisaba Olivier, Habyarimana Eugene, Valeur, Shyala Philbert, Moses Kanamugire, Kaburuta, Ramadhan Niyonkuru, Mudeyi Sulaiman, Munyakazi Youssuf, Bokota Labama na Wai Yeka

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Ndayisenga Kassim, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Nyandwi Saddam, Irambona Eric, Sefu, Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot, Djabel, Tchabalala na Mugisha Gilbert

Abatoza bombi basuhuzanya mbere y’umukino

Abasimbura ba Musanze FC

Abasimbura ba Rayon Sports

Bari baje gushyigikira Rayon Sports bakunda

Ku mukino nkuyu, Azam TV ntiyahabura

Nkurunziza Jean Paul wa Isango Star

RBA nayo ntijya itenguha abayikurikira

Fair Play

Gikundiro Forever yanze gutererana ikipe ya Rayon Sports nubwo itari mu bihe byiza

March Generation nabo baherekeje Rayon Sports i Musanze

Vision Fan Club

Sefu akorerwaho ikosa

Mugisha Gilbert yakoze iyo bwabaga ariko biranga

Ba myugariro ba Musanze FC bari bahagaze neza cyane...Bokejwe igitutu cyane ariko bihagararaho

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports ni uku yarebaga

Tchabalala yashakishije igitego ariko biranga

Paul Muvunyi (i bumoso), Perezidawa Rayon Sports na Placide , Perezida wa Musanze FC bareba uko amakipe yabo ahanganira mu kibuga

Moses Kanamugire yahuraga n’ikipe yigeze gukinamo

Bokota na we yahuraga na Rayon Sports yigeze kubera rutahizamu bari barise ’Igikurankota’

Abafana ba Rayon Sports bari bumiwe babona ikipe yabo inganya

Diarra mbere yo kwinjira mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert

Gutinza umukino byahesheje Ndayisaba Olivier ikarita y’umuhondo

Iminota 7 niyo yongeweho

Mu minota yanyuma Mutsinzi Ange yinjiye asimbuye ajya gusatira izamu nubwo asanzwe akina nka myugariro

Eric Rutanga na we yinjiye asimbuye

Olivier yari yabereye ibamba Rayon Sports

Minnaert yasohotse aherekejwe na Polisi

Abafana babyiniraga ku rukoma

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • NTITANGURANWA

    Rayon yashaje pe! APR Yanjye izabikora twitwarire igikombe!!!

    - 8/06/2018 - 22:48
  • xaveli i gicumbi

    erega rayon nicishe bugufi APR yikomereze kbs ntabyigikombe bahebeee!

    - 9/06/2018 - 13:18
Tanga Igitekerezo