Bashunga Abouba agarutse muri Rayon Sports

Umunyezamu Bashunga Abouba wahoze muri Rayon Sports ariko nyuma akagurwa na Bandari FC yo muri Kenya, agarutse muri Rayon Sports ndetse ashobora gukina umukino ubanza uzahuza Rayo Sports na USM Alger.

Muri Mutarama 2018 nibwo Bashunga Abouba yaguzwe na Bandari FC. Bashunga Abouba yerekeje muri Bandari nyuma y’imyaka 2 n’igice yari amaze muri Rayon Sports ari umunyezamu usimbura.

Amakuru yizewe agera kuri Rwandamagazine.com yemeza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gutanga ibisabwa byose muri Bandari FC ndetse na Bashunga akaba ngo yaramaze kubona ibyangombwa bituma ava muri Bandari agaruka muri Rayon Sports. Bidahindutse azagera mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018.

Mu nteko rusange ya tariki 17 Kamena 2018 nibwo Perezida Muvunyi yahagaritse burundu Ndayishimiye Eric Bakame wari umunyezamu mukuru ashinjwa kugambanira ikipe no guta akazi nta mpamvu. Kuva icyo gihe Rayon Sports yasigaranye abanyezamu 2: Ndayisenga Kassim na Bikorimana Gerard ariko Bikorimana we ntabyangombwa afite byo gukina imikino y’amatsinda ya Total Confederation Cup.

Bashunga Abouba ajya kujya muri Bandari yari yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yagombaga kwifashisha mu marushanwa y’uyu mwaka.

Uwahaye amakuru Rwandamagazine.com yadutangarije ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahisemo kuba buzanye Bashunga Abouba unafite ibyangombwa kugira ngo haboneke umunyezamu uzafatanya na Kassim Ndayisenga mu mukino Rayon Sports izakinamo na USM Alger uteganyijwe tariki 18 Nyakanga 2018 i Nyamirambo. Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 29 Nyakanga 2018 i Alger muri Algeria.

Uwaduhaye amakuru yagize ati " Buriya hari ikintu abantu badasobanukiwe. Rayon Sports isigaje imyanya 3 yo kongeramo abakinnyi muri CAF. Ubundi buri kipe itanga abakinnyi 30 muri CAF. Iyo itanze abakinnyi bari munsi yaho, iba yemerewe kongeramo kugeza yujuje 30 ariko nanone ntabwo yemerewe kongeramo abarenze 7 icyarimwe. Rayon Sports yo rero isigaranye 3 kuko hari nabo yashyizeho bagiye barimo Kone, Tchabalala, ... kandi bo ntibasimburwa.

Icyashobokaga ku buyobozi bwa Rayon Sports ni ukugarura Bashunga Abouba bitazasaba ko yongerwa ku rutonde kuko arusanzweho, indi myanya 3 ikazongerwamo abandi bakinnyi ku yindi myanya ikenewe cyane cyane ku myanya y’abazagenda muri iri gura n’igurisha ritangiye."

USM Alger igomba gukina umukino wa gatatu mu matsinda ya CAF Confederation Cup yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu aw Gatandatu ..

Bashunga yageze muri Rayon Sports muri 2015. Yayigezemo avuye muri Gicumbi FC.Yazamukiye mu ishuri ryigisha abana ry’i Nyanza, nyuma ajya mu rya APR FC (APR Football Academy). Yari yasinye imyaka 2 muri Bandari FC. Kugeza ubu iyi kipe ni iya 4 mu makipe 18 mu gihe habura imikino 7 ngo Shampiyona ya Kenya irangire.

Bashunga aje gusimbura Bakame wahagaritswe na Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Iddy Nshimyeyezu

    Nge ndabona biruta kuba bakoresha Kassim kuko bashunga afite inararibonye nibura

    - 14/07/2018 - 21:04
Tanga Igitekerezo